Abenjeniyeri bamaze igihe gito mu mwuga bagenewe amahugurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda (Institution of Engineers Rwanda- IER) ruri guhugura icyiciro cya mbere cy'abenjeniyeri 50 biganjemo abamaze igihe gito ku isoko ry'umurimo, mu rwego rwo kubategurira kuba abanyamwuga bakanagira ubumenyi bubafasha kwigobotora ibibazo bahurira na byo muri uwo mwuga.

Aya mahugurwa yatangijwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uru Rugaga, Steven Sabiti, wagarutse ku nshingano rufite, zirimo kwandika no kungenzura abakora umwuga, gutegura amahugurwa, ndetse n'ubuvugiza.

Yakanguriye abitabiriye amahugurwa kuhavana ubumenyi buzabafasha kunoza umwuga wabo, cyane cyane gusobanura neza ibyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi.

Ni amahugurwa y'iminsi itanu ari kubera mu Mujyi wa Kigali, yatangijwe kuri uyu wa 02 Gicurasi 2024. Ari gukorwa mu mushinga 'Africa Catalyst' uterwa inkunga n'Ikigo cy'Abongereza 'Royal Academy of Engineering' kuva mu 2017, ugashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigo 'Engineers Against Poverty'.

Umuyobozi w'Umushinga Africa Catalyst, Eng. Cecile Uwimana akaba n'umunyamuryango wa IER, yavuze ko aya mahugurwa ari gutangwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi abo benjeniyeri, ndetse no kubafasha kwitinyuka.

Ati ''Kuri icyo kigendanye n'umwuga wacu, usanga wita cyane ku mibare, siyansi, ariko ibindi by'itumanaho ugasanga dufite icyuho mu bumenyi bw'itumanaho. Ugasanga twita cyane ku mibare kandi tukabitsinda neza na siyansi n'ubugenge (physics) n'ibindi tukabitsinda neza, ariko wagera mu itumanaho ugasanga aho hantu ntabwo tuhagera. […] turifuza ko bagira icyo kintu cyo kwitinyuka.''

Eng. Cecile Uwimana yavuze ko IER ifite intego ko abenjeniyeri 50 bari guhugurwa bazatahana ubumenyi ku itumanaho ku buryo bahabwa n'ikizamini cy'akazi cyo kuvuga bakabasha gusobanura ibyo bazi, kuba uwageze mu kazi yabasha gutegura ibyo akora akanabisobanura neza, ndetse no kubasha gukora raporo y'ibyo yakoze akayisobanura neza.

Umutoni Brandine ni umwe mu benjeniyeri 50 bahuguwe akaba amaze imyaka ibiri asoje amasomo muri kaminuza, ndetse akaba akora akazi k'ibijyanye na 'Engineering' cyane cyane mu ikorwa ry'imihanda.

Yavuze ko ubumenyi bari guhabwa buzabafasha kwimurika ku isoko ry'umurimo, kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ubundi bumenyi bakuye mu ishuri.

Ati ''Usanga umuntu agenda akiga akarangiza afite ubumenyi bw'imibare, za 'physiques', uburyo wakoramo ibintu nk'imashini n'ibindi, ariko ugasanga bagushyize imbere y'abantu ngo wivuge uvuge uti 'Ndi umuntu uyu n'uyu nkora ibi n'ibi', ugasanga ari ibintu utashobora kandi ari ibintu bikenewe cyane.''

''Ubwo rero nkurikije ibyo batubwiye n'umurongo w'ibyigwa muri aya mahugurwa, ntekereza ko ari ibintu bikomeye cyane tugiye kwigiramo kuko bizadufasha kwishyira ku isoko ry'umurimo neza ukaba wabasha kwizamura.''

Ni ubutumwa kandi ahuriyeho na Martin Mutabazi na we uri mu bahuguwe umaze imyaka 10 arangije amasomo y'ubwenjeniyeri muri kaminuza, uvuga ko amahugurwa nk'aya azabafasha kwitinyuka ku buryo bagize amahirwe yo guhura n'abantu bagira uruhare mu iterambere ry'umwuga wabo, bayabyaza umusaruro bakabasaba amakuru y'icyo bakora mu kuwunoza.

Perezida w'Ihuriro ry'Ingaga rw'Abenjiyeri muri Afurika (Federation of Africa Engineering Organisations), Kazawadi Papias, akaba amaze imyaka isaga 25 muri uyu mwuga, yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko kugira ngo bagere kure mu mwuga wabo bakwiye kwimika umuco wo gukorera hamwe, ku buryo icyo umwe atazi acyungukira kuri bagenzi be, na bo bakaba bafite ibyo bamwigiraho.

Kazawadi Papias yamze imyaka 25 muri uyu mwuga, yavuze ko ari ngombwa guhora bongera ubumenyi
Umutoni Brandine yavuze ko amahugurwa bari guhabwa azabafasha kwigaragaza neza ku isoko ry'umurimo
Byitezwe ko aya mahugurwa azabafasha kubaho ubuzima bufite intego
Aya mahugurwa yitezweho gufasha ba enjeniyeri kongera ubumenyi
Abari guhugurwa basabwe kwitinyuka muri rusange
Mu bari guhugurwa higanjemo urubyiruko

Amafoto: Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abenjeniyeri-bamaze-igihe-gito-mu-mwuga-bagenewe-amahugurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)