Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw'Ikigo gishinzwe Amahugurwa y'Amakoperative, ba rwiyemezamirimo ndetse n'ibigo by'imari iciriritse (RICEM), Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda (MINICOM) n' Umuryango w'Abadage ugamije guhugura abakora mu bigo by'imari iciriritse, DSIK na Kempten University yo mu Budage.
Nzeyimana Parfait wize muri kaminuza ya ULK, avuga ko yungutse igitekerezo cyo gukora umushinga bivuye muri ayo mahugurwa.
Ati 'Muri ariya mahugurwa nigiyemo byinshi birimo nko kwihangira umurimo, kuyobora abandi none ubu ndakora niteje imbere. Nahaye akazi abo twiganye .'
Philine Urfer wiga muri Kempten University yo mu Budage, yavuze ko guhura na bagenzi be bo mu Rwanda, bizamufungura amaso bityo akamenya amahirwe ajyanye no kwihangira umurimo.
Uwitonze Jean Claude ushinzwe gahunda muri (RICEM), avuga ko bahuriza hamwe abanyeshuri kugira ngo babahe amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo.
At 'Nk'uko mubizi muri iyi minsi kurangiza kwiga ugategereza ko ubona akazi ko mu biro ntabwo bikigezweho, ubu abarangiza za kaminuza tugomba kububakamo kwishakamo ubushobozi bakihangira imirimo.'
Umuyobozi Mukuru wa DSIK, Ruth Madl yavuze ko basanganywe ubufatanye na kaminuza zo mu Budage ziza gutanga amahugurwa muri kaminuza zo mu Rwanda nka ULK, kuko abanyeshuri bakeneye ubumenyi butuma barangiza bafite imishinga itanga akazi, kurusha kugasaba.
Ati 'Biragoye kubona akazi ukiva ku ntebe y'ishuri kuko abakoresha benshi bashaka abantu basanzwe bafite uburambe mu kazi. Ni byiza rero ko Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho gahunda nk'izi z'amahugurwa kuko bashaka gufasha urubyiruko kwihangira imirimo bityo bagatanga akazi kuri bagenzi babo.'
Yagaragaje ko za Kaminuza zikwiriye guhindura imyigishirize kugira ngo zisohore abanyeshuri bafite ubumenyi bwifuzwa ku isoko ry'umurimo.