Abiga muri IPRC Huye basabwe kubaka amateka mashya asimbura ay'abahigaga muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabwe ku wa 16 Gicurasi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by'umwihariko n'abiciwe muri iri shuri ryahoze ari irya gisirikare rizwi ku izina rya ESO.

Mu buhamya bwa Nzarubara Jean Marie Vianney wabaye muri mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ku bukana bwaranze jenoside muri Butare, aho abatutsi batotejwe bikabije mu bigo bitandukanye byari bikomeye mu wahoze ari umujyi wa Butare.

Yanagarutse ku bwicanyi bwabereye muri ESO, kandi cyari ikigo cy'ingabo z'igihugu, zakabaye zararengeraga abenegihugu bicwaga.

Mu kiganiro cya Ntazinda Erasme, Meya w'Akarere ka Nyanza, yagarutse ku buzima bwe na bagenzi be babayemo ku ntebe y'ishuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, mu ishami ryayo rya Nyakinama ndetse n'i Butare, batotezwa cyane bazira ko ari Abatutsi.

Yagaragaje uburyo muri Kaminuza harimo ingengabitekerezo y'amacakubiri ikomeye, aho no mu gutanga amanota bashingiraga mu bice umuntu akomokamo.

Yavuze uko Mugesera Léon wigishaga muri Kaminuza mu myaka ya za 90, yavugaga ko abanyeshuri bakomoka hafi ya Nyakinamana [Gisenyi na Ruhengeri] bagombaga kubona amanota menshi, ab'i Gitarama bakabona aringaniye i Butare make,naho i Cyangugu ntibahabwe na mba aho kureba ubwenge

Yavuze uko bahoraga bakwepana n'abanyeshuri bagenzi babo bashaka kubica babahora ko ari Abatutsi, bakanagenda birata ko ari abahutu.

Ati' Mu 1993 habaye amatora y'umuyobozi w'umuryango w'abanyeshuri witwaga AGEUNR, maze umwe mu banyeshuri yiyamamaza avuga ko ubwenegegihugu bwe ari Umuhutu,kugira ngo akunde atorwe.''

Meya Ntazinda yibukije urubyiruko ko rukwiye kwishimira ko ayo mateka mabi yavuyeho, bityo bagaharanira ko bitazasubira.

Ati' Kera twe twize duteshwa agaciro,naho mwebwe muri kwiga mu mudendezo, nimubyubakireho.''

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Lt Col. Dr Twabagira Barnabe, yavuze uburyo amateka ya ESO ababaje cyane kuko yatatiye inshingano yari ifite mu gihe cya Jenoside.

Ati 'Abitwa ngo ni abasirikare bari hano mu 1994, ntabwo bigeze bakora inshingano za gisirikare,ahubwo nabo bitwaye nk'Interahamwe, bahiga abo bakwiye kurinda, bica abaturage benshi muri Huye.''

Yakomeje avuga ko nyuma Leta y'u Rwanda yahisemo kuhazana abana b'u Rwanda ngo bahigire uburere ndetse n'ubumenyi buzabafasha kubaka u Rwanda rwasenywe n'abasirikare bahabaga.

Yongeyeho ko Kwibuka nka IPRC Huye, iteka babihuza no gutekereza icyo bamarira abayirokotse, ari nayo mpamvu buri mwaka bishakamo ubushobozi bwo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside.

Urubyiruko rwiga muri IPRC Huye narwo rwumva neza uburemere bwa Jenoside, rukanavuga ko rwumva uruhare afite mu kubaka igihugu cyiza.

Isimbi Adelaide na Kwizera Jean Damascene babwiye IGIHE ko biteguye gukoresha imbaraga n'ubumenyi bungukira mu byo biga , bafasha abatishoboye kugira ngo bazamure imibereho myiza, bityo bahindure amateka.

Habayeho n'umwanya wo gucana urumuri rw'icyizere
Lt Col. Twabagira Barnabe, yagaye abitwaga ko ari abasirikare b'igihugu, bakarenga bakica abo barindaga
Meya Ntazinda Erasme,uyobora Nyanza, yasabye urubyiruko kwiga neza, bakagira intego nziza kuko igihugu kibakunda
Senateri Havugimana Emmanuel ndetse n'abandi bayobozi bari baje kwifatanya mu kwibuka
Gahamanyi Yohani waremewe inka na IPRC Huye, yavuze ko yishimiye ko agiye kongera kubona amata azamushajisha neza
Ubu urugo rwa Gahamanyi rwongeye gususuruka kubera inka yarutashyemo
Kwizera Jean Damascene,babwiye IGIHE ko biteguye gukoresha imbaraga n'ubumenyi bungukira mu byo biga, bafasha abatishoboye kugira ngo bazamure imibereho myiza
Isimbi Adelaide yavuze ko yumva neza inshingano bafite zo gukorera igihugu bakaziba icyuho cy'ibishwe muri Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-iprc-huye-basabwe-kubaka-amateka-mashya-asimbura-ay-abahigaga-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)