Abororera mu Kivu bahawe amahugurwa yitezweho kongera umusaruro w'amafi mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gihe u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2025 ruzaba ruroba toni ibihumbi 112 z'amafi, ariko kuri ubu rukaba ruroba toni zitageze ku bihumbi 50 ku mwaka.

Mukahigiro Nuriat wo mu karere ka Rutsiro nyuma yo guhabwa ayo mahugurwa yasanze bagaburiraga amafi mu buryo butari kinyamwuga.

Ati 'Twagaburiraga nk'uko ugaburira itungo nta mibare tubanje gukora bigatuma isamake zigwingira kandi iyo zimaze kugwingira kuzikura mu bugwingire ntibipfa gushoboka'.

Simparinka Celestin afite kareremba 16 mu karere ka Karongi yororeramo amafi ibihumbi 60. Aya mahugurwa yatumye amenya ko yagaburaga ibiryo bidahuye n'ikigero amafi agezemo kuko mbere yo kongera ibiryo cyangwa kubihindura atabanzaga ngo apime uburemere bwayo.

Ati 'Uburobyi bw'isuzuma buzagabanya igihombo twahuraga nacyo kuko hari igihe wasangaga uri kugabura ibiryo byinshi, cyangwa bidahuye ikigero cy'amafi uri kugaburira'.

Mukanshogoza Nelie wororera amafi mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi yavuze ko bafata akadobo bakadaha ibiryo mu mufuka basuka muri kareremba.

Ati 'Muri aya mahugurwa twabonye ingano y'ibiryo tuzajya tugabura ku munsi dukurikije umubare w'amafi tugaburira n'ikigero agezemo. Bizadufasha kongera umusaruro w'amafi tuge tubonamo n'amanini kuko twarobaga tugasanga inyinshi ni uduto'.

Umukozi w'Umuryango ARCOS wita ku bidukikije n'iterambere, ushinzwe umushinga wo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu kiyaga cya Kivu, Aline Francoise Mbabazi, yabwiye IGIHE ko mu busesenguzi bakoze basanze mu bidindiza ubwiyongere bw'umusaruro w'amafi harimo kuba aborozi bayo badasobanukiwe ibijyanye no kuyagaburira.

Ati 'Twasuye amakoperative yororera muri kareremba, twababaza ngo uragabura ibiro bingahe ugasanga akubwiye ibitandukanye n'ibya mugenzi we. Nicyo cyatumye dutegura aya mahugurwa kugira ngo tubafashe kongera umusaruro'.

Nambajimana Phocas, umukozi wa RAB muri gahunda y'ubworozi bw'amafi n'uburobyi yabwiye IGIHE ko bamwe mu borozi b'amafi batazi uko bagaburira amafi bituma igihugu kitagera ku ntego cyihaye yo kongera umusaruro w'amafi.

Ati 'Bagabura bikeya amafi ntakure neza cyangwa bakagabura byinshi bigapfa ubusa kandi ibiryo by'amafi bifite igiciro kitari gitoya'.

Amafi aboneka mu Rwanda arimo Limnothrissa miodon(isambaza), Haprochromis sp, Nile Tilapia, Catfish, Protopterus aethiopicus, na Carpio ya Sprinus ariko ayigaje mu bworozi bwo muri kareremba ni tilapia kuko ariyo aberanye cyane n'ikirere cy'u Rwanda akaba ari nayo Abanyarwanda bakunda.

Abororera mu kareremba beretswe uko bagaburira amafi agatanga umusaruro ushimishije
RAB igiye gushyira imbaraga mu kwereka aborozi uko bagaburira amafi
Aborozi b'amafi bo mu Kiyaga cya Kivu bahawe ubumenyi buzabafasha kongera umusaruro w'amafi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abororera-mu-kivu-bahawe-amahugurwa-yitezweho-kongera-umusaruro-w-amafi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)