ADEPR Gihogwe yibutse ku nshuro ya 30 Jenosid... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, nibwo abayobozi bo mu itorero ADEPR mu Rwanda, abo mu nzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta n'iz'umutekano, abakristo n'inshuti z'abateranira kuri ADEPR Gihogwe bazindukiye kuri uru rusengero mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 inzirakarengane z'Abatutsi bishwe bazira uko bavutse bari basanzwe bahakorera umurimo w'Imana.

Ku ikubitiro, habanje umwanya wahariwe amakorali, maze abaririmbyi bose bagaruka ku mateka mabi yaranze igihugu mu 1994, ari nako bihanganisha abarokotse, bavuga bati 'nyuma y'ibyabaye hari icyizere cy'ubuzima.' 

Nyuma y'isengesho ryabimburiye ibindi bikorwa byose byakorewe muri uyu muhango, umushumba mukuru wa Paruwasi ya Gihogwe yavuze gato ko kuri uyu munsi hibukwa abari abanyetorero 45 b'iyi Paruwasi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko abari ababwirizabutumwa 2, abadiyakoni 4, abaririmbyi 12, n'abakristo 47.

Umuyobozi wa ADEPR, Ururembo rwa Kigali, Pastor Valentin Rurangwa wari n'umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yagarutse ku gutsindwa kw'amadini n'amatorero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'icyo akomeje gukora muri iki gihe mu rwego rwo kugarura abari baravuye ku Mana mu nsengero no kurushaho kubaba hafi hirindwa icyabatoneka. 

Yagize ati: "Muri biriya bihe bya Jenoside, hagaragaye ubugwari ku ruhande rw'amadini n'amatorero kimwe n'izindi nzego zari mu gihugu zishinzwe kurengera abaturage. Babaye ibigwari, iyo bataba ibigwari, iyo bagira umutima bakunda abo bayobora ntabwo bari kwemera ko ubwicanyi nka buriya bw'indengakamere bukorerwa igice kimwe cy'abanyarwanda."

Yakomeje avuga ko ayo mateka y'ubugwari muri iki gihe bayaheraho bubaka ibishya, batanga inyigisho z'isanamitima, begera abarokotse, ari nako babafasha mu buryo bufatika, aho kugeza ubu bamaze kububakira amazu 19.

Muri uyu muhango, Senateri Mureshyankwano Marie Rose yatanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda guhera mu gihe abakoloni bageraga mu Rwanda bafatanyije n'abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika bitwaga abimisiyoneri, mu gihe cy'ubukoloni na za Repubulika, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'uko yaje guhagarikwa n'ingabo zahoze ari iza RPA zari zirangajwe imbere na  Perezida Kagame.

Mu buhamya yatanze, umubyeyi warokokeye i Jali  n'ikiniga cyinshi, avuga inzira ikomeye cyane yanyuzemo ndetse n'ubwicanyi ndengakamere bwakorewe umwana we wari igisekeramwanzi ndetse n'umugabo we wari umwalimu mu itorero rya ADEPR. 

Umuyobozi waje ahagarariye umuryango wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, yakomeje  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho no gushimira iki gikorwa cyo Kwibuka itorero rya ADEPR ryateguye gikorwa muri Paruwasi zose mu bihe bitandukanye.

Uyu muyobozi abwira urubyiruko yagize ati: "Aya mateka twanyuzemo rubyiruko, uku guteshwa agaciro, ntimuzemere ko igihugu cyacu gisubira aho cyavuye. Birasaba gukunda u Rwanda."

Uyu muhango, wasojwe n'igikorwa cyo gushyira indabo ku rukuta ruriho amazina ya bamwe mu bakristo basengeraga kuri ADEPR Gihogwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rurembo rwa Kigali giteganijwe ku ya 24 Gicurasi 2024, mu gihe kugeza ubu habarurwa imibare y'abasengeraga muri uru rurembo ibarirwa mu 687 ariko igikorwa cyo gushakisha n'abandi bambuwe ubuzima kikaba gikomeje.


Umuyobozi w'Itorero ADEPR Ururembo rwa Kigali yavuze ko abanyamadini n'amatorero baranzwe n'ubugwari mu gihe cya Jenoside, n'icyo  bakomeje gukora hirindwa ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi


Abasengera kuri ADEPR Gihogwe bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


Hon. Senateri Mureshyankwano Marie Rose niwe watanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda


Iki gikorwa cyitabiriwe n'inzego zose z'umutekano mu Rwanda


Umukozi wa Ibuka yagarutse ku by'itorero rya ADEPR ryaciyemo ibice abanyetorero, avuga no ku bashumba biyambuye umwambaro wa gishumba bakica abakristo babo


Amakorali anyuranye yatambukije ubutumwa bw'inkomezi mu ndirimbo


Korali Rangurura yo kuri ADEPR Gihogwe yahumurije abitabiriye uyu muhango




Hibutswe abakristo n'abayobozi basengeraga kuri ADEPR Gihogwe bazize uko bavutse bakavutswa ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Hacanwe urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwavuye mu bihe by'icuraburindi kandi rudateze kubisubiramo ukundi




Uyu mubyeyi yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwashenguye benshi



Ubwo abayobozi berekezaga ahari urukuta rw'amwe mu mazina yabashije kumenyekana


Senateri Mureshyankwano yashyize indabo ku rukuta rw'amazina


Inzego z'umutekano zashyizeho indabo




Iki gikorwa kmcyitabiriwe n'abaturutse mu madini n'amatorero atandukanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142876/adepr-gihogwe-yibutse-ku-nshuro-ya-30-jenoside-yakorewe-abatutsi-amafoto-142876.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)