Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo iri Torero ryibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gikomero.
ADEPR yashyikirije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu 19, ibikoresho by'arenga miliyoni 250 Frw byo mu rugo ndetse hanatangwa inkunga ingana na miliyoni 19 Frw yo kuzashyigikira imiryango yahawe inzu.
Umuyobozi w'Inama Nkuru ya ADEPR, Phanuel Sindayigaya, yasabye abakirisitu kujya baganiriza abakiri bato amateka mpamo kuri Jenoside no kurwanya imvugo zihembera urwango.
Ati 'Dukwiye kuganiriza abana bacu amakuru y'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk'itorero twite ku nyigisho n'ibikorwa mu materaniro y'iwacu birimo imvugo zishobora kuhakoreshwa zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, imvugo zihembera urwango n'amacakubiri zigatesha agaciro umuntu.'
Mu ijambo ry'Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kugira ngo buri wese yige anasubize amaso inyuma ku buryo abayiteguye bigishije amacakubiri.
Ati 'Ni yo mpamvu nyine tutagomba gucika intege, tudakwiye kubikora umwanya umwe, ahubwo nk'itorero twahisemo gushyiraho gahunda z'ibiganiro n'inyigisho zidufasha kuganira ku mateka no kuganira ku ho tujya nk'igihugu cyacu cy'u Rwanda.'
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Mahoro Eric, yasabye abakirisitu kudakora nk'ibya bamwe mu bapasiteri bagize uruhare mu kwica Abatutsi bahungiye mu nsengero za ADEPR.
Ibyo kandi bikwiye gutanga isomo rikomeye kuko nyuma y'ubuyobozi bwa Leta nta rundi rwego rushobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire y'Abanyarwanda uretse imiryango ishingiye ku myemerere, cyane ko ifite abayoboke benshi kandi b'ingeri zinyuranye.
Yashimiye ADEPR ko nyuma y'imyaka 30 ari umufatanyabikorwa wa Leta mu kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.