Afite Album ebyiri! Ibyo wamenya kuri Thomson... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi usanzwe ari umuraperi uzwi mu ndirimbo nka 'Malaika' na 'Yaratwimanye', yatanze Kandidatire nk'Umukandida wigenga ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, ahagana saa tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ayishyikiriza Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC).

Yabaye umurezi mu gihe cy'imyaka 10. Ndetse, muri iki gihe ni Umuyobozi w'Ishuri, Hope Technical Secondary School mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Yatanze ibyangombwa byose yasabwaga birimo Ibaruwa itanga Kandidatire, umwirondoro we, amafoto abiri magufi y'amabara, 'Photocopy' y'ikarita Ndangamuntu, icyemezo cy'amavuko, inyandiko y'umukandida yemeza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa icyemeza ko nta bundi bwenegihugu yari afite;

Icyemezo cyerekana ko atakatiwe n'inkiko kitarengeje amezi atandatu, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw'itora, Liste y'abantu 600 bashyigikiye Kandidatire ye, icyemezo cy'uko yagaragaje inyandiko y'ukuri, icyemezo cyerekana ko umukandida yaretse ubundi bwenegihugu n'ibindi.

Ni umugabo w'imyaka 35 y'amavuko, kandi ugaragara nk'utuje. Muri Politiki ye, yumvikanisha ko ashaka gushyigikira ibimaze kugerwaho, biri mu mpamvu zatumye yifuza gutanga Kandidatire ye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Akomoka mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Yabwiye itangazamakuru, ko agiriwe icyizere n'abaturage yakomeza guteza imbere uburezi, kandi ashimira uruhare rw'Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, zigasubiza Abanyarwanda ijambo.

Ni umugabo wubatse, ufite abana n'umugore. Yavuze ko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida kubera uwo ari we. Ati "Icyabiteye ni uwo ndiwe! Ni ukuvuga ndi umwe mu babyirutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndeba ukuntu igihugu kiyubaka, ndeba ukuntu inzego zitandukanye zitera imbere, ntekereza ko mu myaka 30 ishize ntabwo twagiraga ibitangazamakuru bingana gutya, ariko ubu reba uko bimeze."

Yavuze ko yakuze yiyumvamo kwinjira muri Politiki, ku buryo yatekerezaga ko igihe nikigera akuzuza imyaka 35 y'amavuko, azayimamariza kuba Perezida w'u Rwanda 'kugirango ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu cyanjye, ntange umusanzu mu kubaka ibyagezweho mu iterambere ry'igihugu cyanjye'.

Thomson yavuze ko ubuzima bwe bwa buri munsi ari 'umunyapolitiki' kuko utayobora ikigo cy'ishuri utari umunyapolitiki, wifuza ko igihugu cye gitera imbere.

Uyu mugabo abajijwe icyizere afite mu matora y'Umukuru w'Igihugu, yavuze ko gishingiye ku kuba yatanze Kandidatire mu gihe uwamuhinduriye ubuzima [Perezida Kagame] nawe yatanze Kandidatire mu bakandida.

Ati "Icyizere mfite ni ukuba nshobora kuba natanga Kandidatire umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu Bakandida uyu munsi. Ni iby'agaciro rero kugirango nanjye nterekana ko imbaraga, ubushake, Guverinoma y'ubumwe bw'Abanyarwanda yashyizemo kugirango igihugu cyacu gitere imbere, uyu ni umwe mu musaruro."

Thomson yashimangiye ko yiyamamaje ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu kubera ko ari "intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose iyo ugiriwe icyizere n'umuturage'.

Yavuze ko n'ubwo atatsinda kuri iyi nshuro, ariko iyi ntambwe yateye ni inzira nziza izamuganisha ku nzozi ze. Yavuze ko imyaka 13 ari umurezi, yumva neza guteza imbere Igihugu uhereye hasi. Thomson, yavuze ko yasinyiwe n'abaturage barenga 671 (imikono).

Thomson yavuze ko igihe cyose azabonera umwanya azakomeza gukora umuziki, kandi ko kwinjira muri Politiki bitatuma atayoboka inganzo ye.

Ati 'Umuhanzi apfa ari uko inganzo yapfuye, buri gihe igihe mbonye icyatuma ntanga umusanzu ku muryango nyarwanda muri rusange nzakomeza nkore. N'ubundi nkora umuziki ujyanye no gutanga ubutumwa no kwerekana ibitagenda neza kugira ngo inzego zitandukanye zigire icyo zibikoraho.

Yavuze ko kwiyamamaza ntaho bihuriye n'ubuhanzi kuko 'ibi ni ibijyanye n'ubuzima bwite bw'Igihugu muri rusange'. Yavuze ko ubuhanzi bwe bwubakiye ku kugaragaza ibitagenda neza 'kugirango inzego zitandukanye zigire icyo zibikoraho'.

Album ye ya mbere yise 'Intumwa za Rubanda' iriho indirimbo 12.  Zibanda cyane ku guhamagarira intumwa za rubanda (Abapite) kuva mu Biro ahubwo bagasanga abaturage aho bari.

Muri Nyakanga 2023, uyu mugabo yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y'uko ashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri n'inzu ifasha abahanzi ya 'P Promoters.'

Iyi 'Label'isanzwe ifasha bagenzi be barimo M1 ndetse n'umuraperi Papa Cyangwe. Ni inzu yashinzwe n'umunyamakuru Ndahiro Valens usanzwe ukorera Televiziyo.

Ndahiro Valens yabwiye InyaRwanda, ko 'Thomson akibarizwa muri Label yanjye, kuko twagiranye amasezerano y'imikoranire mu 2023'. Akomeza ati 'Ni umuraperi mwiza, kandi ufite ibihangano yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, abantu bamushyigikire.'

Ndahiro yavuze ko muri iki gihe bari gukora kuri Album ya Gatatu ya Thomson n'ayo ishobora kuzaba iriho indirimbo 12. Avuga ko bateganya kuzayita 'Ibyiza u Rwanda rwagezeho'.

Ndahiro Valens Papy avuga ko bahisemo gukorana na Thomson kubera ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse no 'kuba ari umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Kigali'.

Shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze imyaka itatu ari mu rugendo rw'ubuhanzi; ariko yagiye anyuzaho ibindi biganiro birimo nk'iby'abantu bazwi mu ngeri zinyuranye z'umuziki, siyansi, abihayimana, ibiganiro bisesengura ku ngingo zinyuranye n'ibindi. Afite indirimbo zirimo nka 'Iherezo', 'Malaika', 'Menya ibyawe', 'Ishyano' n'izindi.

Habimana Thomas yatangiye kwandika zimwe mu ndirimbo ze ahagana mu mu 2008 ubwo yigaga mu ishuri rya GS Marie Reine APEDI Rwaza, riherereye mu karere ka Musanze.

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, yabonye Buruse ajya kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga mu gihugu cy'u Buhinde. Mu biganiro bitandukanye yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko ubwo yari mu Buhinde, nibwo yatangiye kugaragaza impano ye mbere y'uko agaruka mu Rwanda mu 2013. Â 

Mu 2014, nibwo yashyize hanze Album ye ya Kabiri yise 'Wikwiheba Ugihumeka' yariho indimbo 12 zo mu njyana ya Hi Hop.

Habimana Thomas yabaye umuntu wa gatandatu utanze kandidatire ye ashaka kuba umukandida ku mwanya wa Perezida/ ifoto: TNT

Thomson yinjiranye intego yise 'Give peace a chance [Tugerageza duhe amahoro amahirwe]/ Ifoto: TNT


Mu mezi atanu ashize, Thomson yamuritse Album ye ya mbere yise 'Intumwa za Rubanda' iriho indirimbo yunamiyeho umuraperi Jay Polly

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTUMWA ZA RUBANDA' YA THOMSON


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'YARATWIMANYE' YA THOMSON

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'MALAIKA' YA THOMSON

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO'RIP KABAKA' YA THOMSON

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143467/afite-album-ebyiri-ibyo-wamenya-kuri-thomson-umuraperi-ushaka-kuba-perezida-143467.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)