Afite imyaka 40, Miliyari 1300Frw nabagore 3... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamis Kiggundu yabonye izuba ku wa 10 Gashyantare 1984 azwi nka Ham, ni umucuruzi, umushoramari, kabuhariwe mu bijyanye n'ubwububasti kandi agenda mu bihe bitandukanye agira ibikorwa byo gufasha.

Hirya y'ibyo akaba ari umwanditsi n'umunyamategeko.

Kiggundu afite kompanyi ikomeye izwi nka Ham Group, yagiye yandikwaho inkuru zikomeye n'ibinyamakuru bitandukanye nka Forbes.

Ari mu baherwe ba mbere bakomeye muri Uganda, umutungo we ukaba ubarirwa muri Miliyari isaga y'amadorali agera muri Miliyari zisaga 1300 z'amanyarwanda.

Mu mwaka wa 2021, Forbes yatangaje ko uyu mugabo afite abakozi barenga ibihumbi 7.

Ubuto bwa Kiggundu n'amashuri

Kiggundu yavukiye muri Kalungu ho mu Karere ka Masaka rwagati muri Uganda, avukana na Haruna Segawa na Nakayiza Jalia umuryango wabo ukaba ukomeye mu birebana n'ishoramari mu gihe kirekire.

Kiggundu yakuriye mu muryango w'abasilamu anavuga ko imyemerere n'imyizerere ya k'isilamu biri mu byamufashishije kurenga umutaru mu buzima bwe kandi ko adashobora kuva muri iri dini.

Yize amashuri abanza muri Kabojja International muri Kampala,azagusoreza muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu mategeko.

Uko yisanze mu bushabitsi bikomeye

Ham Group yayitangije muri 2005 ari kompanyi y'ubucuruzi bw'ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi. 

Ibyo bikaba byaravuye mu kuba yari umuntu wa hafi wa se Hajji waje kumuha igishoro.

Uyu mugabo yaje kwinjira mu bucuruzi bw'ibibanza n'amazu muri 2009 ni bwo yinjiye mu bijyanye n'ubwubatsi maze mu 2010 yubaka umuturirwa rwagati muri Kampala.

Ham yakomeje kwerekana ko muri Afurika byoroshye kubaka aho mu gihe cy'andi mezi 18 yari amaze kuzuza indi nyubako y'akataraboneka ikomatanije ibikorwa by'ubucuruzi.

Ibyo bikorwa yubakaga byatangiye kumufasha kubona amadeni yo ku rwego rwo hejuru ya Banki, yaje kwinjira kandi no mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byagutse.

Bidatinze yaje gusaba ko yahabwa uburenganzira kuri Nakivuko Stadium akayubaka bijyanye n'igihe maze Leta imwegurira aka gace mu gihe kingana n'imyaka 49.

Ku wa 25 Mata 2024, Perezida Museveni yongeye gushimangira iby'iyi myaka ko ariyo Kiggundu yahawe kandi byizewe ko azaba yaramaze kugaruza ibyo yashoyemo ubundi hakongera kuvugurura amasezerano cyangwa kuyasesa.

Iyi Stade kuri ubu yamaze kuzura ikaba yaratangiye kubakwa mu 2017, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati y'ibihumbi 30 na 35, ikaba ifite n'ibindi bice byo gukoreramo ibikorwa bitandukanye.

Byizerwa ko iyi stade yuzuye itwaye Miliyoni 200 z'amadorali asaga Miliyari 257 Frw, ikaba iri mu zigezweho ziri mu gace ka Afurika y'Iburasirazuba.

Mu 2023 ni bwo bisa nkaho yuzuye  maze ku wa 25 Mata 2024 ifungurwa ku mugaragaro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wongeye gusingiza ubushake n'ubushobozi bwa Kiggundu.

Uyu mushoramari anafite n'inganda n'ibikorwa byagutse by'ubuhinzi agenda afasha abatishobye

Muri Mata 2020 Kiggundu yafashishije Abanya-Uganda benshi mu bihe by'icyorezo cya COVID19, anafasha kandi abanyamakuru ba Uganda nk'urwego abona rukomeye rugikeneye kwiyubaka bihereye mu barukoramo.

Muri Nyakanga 2021 yatanze amashilingi Miliyoni 530 ni ukuvuga asaga Miliyoni 180 Frw yo gufasha Guverinoma mu kugura inkingo za COVID19.

Muri Nyakanga 2024 yagize uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, atanga ibiti bisaga ibihumbi 100 byatewe ku mihanda iri muri Kampala.

Bimwe mu birego yagiye agarukamo mu bihe bitandukanye

Muri Gashyantare 2020 yashinje ubujura Banki ya Diamond Trust avuga ko mu gihe cy'imyaka 10 yambuwe agera kuri Miliyoni 30 z'amadorali nayo mu buryo budasobanutse byanarangiye nyuma y'igihe habayeho kumvikana dore ko iyi Banki yagiye itsindwa kenshi ikongera ijurira.

Ham amaze kwamamara cyane

Imikorere y'uyu mugabo yatumye yegukana ibihembo bitandukanye ubu akaba ari mu bagabo bazwiho kugira imidugudu y'amazu ahenze igiye itandukanye muri Uganda.

Afite kandi ibikorwa by'ubucuruzi bushingiye ku mideli, udushya n'umuco kimwe na siporo n'imyidagaduro mu buryo bwagutse.

Ham atuye mu nzu y'akataraboneka iherereye muri Kampala iri ku buso bunini ikaba yaranashowemo asaga Miliyoni 32 z'amadorali.

Uyu mugabo akaba afite abagore batatu n'abana nk'uko aheruka kubyerekana mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.Muri Mata 2024 ubwo Perezida Museveni na Kiggundu batahaga Stade ya NakivuboNakivubo ifite ikoranabuhanga rigezweho kandi iri mu nyubako nkeya zihagazeho zinagutse z'imikino n'imyidagaduro Akarere kungutseAha Kiggundu yari kumwe na Madamu Jeannette Museveni na we wari wagiye gusura Nakivubo StadiumAfite inganda zitandukanye n'ibikorwa by'ubuhinzi bugezweho byinjiza za MiliyariUyu mugabo aheruka kwerekana abagore be batatu ndetse yizerera mu idini rya Islam cyane



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143099/afite-imyaka-40-miliyari-1300frw-nabagore-3-injira-mu-buzima-bwumuherwe-wumugande-ham-wuju-143099.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)