Agaseke Spiro izobereye mu gukora moto z'amashanyarazi yaserukanye muri Africa CEO Forum - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama iri mu zikomeye zibera muri Afurika yaherukaga kubera mu Rwanda mu myaka itanu ishize, umwaka ushize ikaba yarabereye muri Côte d'Ivoire.

Kuri iyi nshuro ikazitwabirwa n'Abakuru b'ibihugu batanu, ba Minisitiri b'Intebe batatu n'abandi baminisitiri barenga 60 bazaba bari muri iyi nama, yatangiye kuba bwa mbere mu 2012.

Nk'ikigo gikataje mu kwimakaza ubwikorezi butohereza imyuka yanduye mu kirere, Spiro igaragaza ko na yo yiteguye kugaragariza abandi ingero z'uko kuri bo byashobotse, ndetse ikazaba inagaragaza uburyo ubufatanye ari inkingi ya mwamba mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe izahaje Isi muri iyi minsi.

Umuyobozi Mukuru w'iki kigo gikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, Kaushik Burman, abishimangira agira ati 'Kuri mwe mwese mwiteguye kwitabira Africa CEO Forum, murakaza neza i Kigali, Umujyi wuje isuku n'ibindi udahwema kuratira abandi.'

Ati 'Twizeye ko ubwo muzaba muri mu Rwanda muzirebera neza uburyo dukataje mu kugira Afurika Umugabane ubungabunga ibidukikije mu buryo butaziguye.'

Yakomeje avuga ko ubu 'Dufite amagana ya za moto zikoresha amashanyarazi azwiho kutangiza ibidukikije ziri gukorera mu bice bitandukanye by'uyu mujyi, ndetse twizeye ko muzifashisha zimwe muri zo ubundi mugashimangira neza ibyo tuvuga ubu.'

Uretse kuba Spiro Rwanda imaze kugira moto 300 mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, sitasiyo 30 zisimburizwaho batiri ndetse mu minsi 15 iri imbere ikaba yiteguye izindi moto 700, ikoranabuhanga ntiryasigaye kuri yo cyane ko ari ryo abatuye Isi bose berekejeho amaso.

Mu kutaguma mu gasanduku ka bonyine, kuri uyi nshuro Spiro Rwanda muri iyi nama yiteguye kumurika sitasiyo esheshatu z'ikoranabuhanga, ha handi umumotari azajya aganira n'imashini gusa, ikamuba batiri yuzuye na we akayiha iyashizemo umuriro akazi kagakomeza.

Ni igikorwa kigamije kuzamura intekerezo z'iki kigo zo kwibanda ku dushya dushingiye ku iterambere ry'ikoranabuhanga, bikaba biri no mu murongo wo kwihutisha akazi, hirindwa imirongo itari ngombwa ahubwo umumotari akabyikorera.

Umumotari azajya genda aho izi sitasiyo zashyizwe, akozeho ikarita, akumba karimo ubusa gafunguke, ashyiremo batiri azanye yashizemo umuriro, hanyuma imashini ihite imwereka amafaranga agomba kwishyura.

Kubera ko kuri iyi nshuro umuntu azajya yishyura umuriro yakoresheje, imashini izajya ikubwira niba batiri yawe yashizemo umuriro, ucibwe 750 Frw kuri imwe, niba hari uwari ukirimo nyir'ikinyabiziga acibwe ay'umuriro wongeweho.

Burman ati 'Ni uburyo bushya bwo koroshya uko izi batiri zikoreshwa, bikihutisha imirimo ariko umuntu akanishyura ibyo yakoresheje. Ni ibintu bikorwa mu masegonda, ibigaragaza uburyo turangajwe ishinga no guteza imbere ubwikorezi bunoze, buhendutse ndetse bugezweho.'

Ni imoto zishimirwa n'Abanyarwanda cyane bijyanye n'uko zitabahenda, kuba moto zifite batiri ebyiri zishyirirwamo rimwe, aho umumotari ahinduranya atarasubira kuri sitasiyo, iri koranabuhanga rishya ryo rikaba akarusho.

Ibi bijyana n'uko gusimbuza batiri ebyiri bisaba 1500 Frw, moto ikagenda ibilometero 60 itarashiramo umuriro, wagereranya n'izikoresha ibikomoka kuri peteroli, ugahita wisubiza impamvu Abanyarwanda bazisamira hejuru.

Mu busanzwe abantu bari bamenyereye ko moto zitwarwa n'abagabo gusa, ibintu mu Rwanda bimaze guhinduka kuko rwizera ko umuntu arangwa n'ubushobozi bwe ku murimo aho kuba igitsinda runaka.

Mu gukomeza kujyana na leta muri uwo murongo wo kuzamurira ubushobozi abagore no kubereka uburyo ubuyobozi bwabo ari ntagereranywa, Spiro yashyizeho gahunda zihariye zo gufasha abagore batwara izi moto.

Uretse kuba u Rwanda rwarabihaye agaciro rugikubita bijyanye n'amateka yarwo, kubakira ubushobozi abagore ni na gahunda ya Loni muri gahunda yayo y'iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro ku Isi Kaushik Burman ati 'Twamaze igihe dukorana n'aba bari n'abategarugori n'ibigo babarizwamo kugira ngo bahabwe amahugurwa yose asabwa abafasha gutwara izo moto.'

Yakomeje ati 'Imishinga yacu irimo iyo twatangiye isaba abo bari n'abategerugori kwitabira moto z'amashanyarazi, binyuze mu kubaha buri kimwe cyose bakenera mu kwimakaza ubwikorezi butangiriza ikirere ariko butanaheza.'

Kugeza uyu munsi iki kigo cyatangiriye iyi mirimo muri Benin na Togo mu myaka ibiri ishize, ubu kimaze umwaka mu Rwanda, kikaba kinakorera muri Kenya, Nigeria, Uganda, Ghana.

Uretse kuba uyu munsi Spiro ifite moto 300 mu Rwanda ikaba inateganya izigera ku 5000 bitarenze uyu mwaka, inafite moto ibihumbi 14 muri ibyo bihugu byose ikagateganya ko bitarenze uyu mwaka izaba yazikubye kabiri ari nako itanga akazi ku baturage benshi.

Burman ati 'Dufite imishinga y'uko umwaka uzarangira tugeze mu bindi bihugu bine ndetse mu bihe bya vuba turateganya n'uruganda rukora izi moto na batiri zazo muri Afurika mu buryo bwo kwerereza ibikorwa ababigenerwa.'

Burman yibutsa ko bijyanye n'ibyo bikorwa byo guhangana byeruye n'imihindagurikire y'ibihe biteguye byuzuye gufasha abantu benshi bakeneye ubwo bumenyi 'mukazadusanga kuri stand yacu muri Africa CEO Forum tukaganira ku hazaza ha Afurika hatangiza ibidukikije.'

Spiro Rwanda uretse kongera moto mu rw'imisozi igihumbi, igaragaza ko ishaka kwagurira ibikorwa byayo mu mijyi itandukanye yunganira Kigali ariko bigakorwa mu buryo bw'uruhererekane, niba bagiye i Muhanga nko ku Kamonyi hagashyirwa sitasiyo y'ikoranabuhanga ugenda yashirirwa n'umuriro agasimbuza byoroshye.

Moto za Spiro zikoresha amashanyarazi zigaruriye amitima y'Abanyarwanda bijyanye n'uburyo zihendutse, ikoranabuhanga rikaba akarushyo
Mu guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije hifashishijwe moto z'amashanyarazi abari n'abategarugori Spiro ntiyabibagiwe
Moto za Spiro zikoresha amashanyarazi zishobora kugenda ibilometero 60 zitarashiramo umuriro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agaseke-spiro-izobereye-mu-gukora-moto-z-amashanyarazi-yaserukanye-muri-africa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)