Akantu ku kandi! FERWAFA yagarutse ku buzima... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byavugiwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyabere mu mujyi wa Kigali kuri Hotel ya Grand Legacy iherereye i Remera. Ni ikiganiro cyari kiyobowe na Munyatwari Alphonse, Perezida wa FERWAFA, ndetse n'abandi bagize komite nyobozi ya FERWAFA.

Iki kiganiro Perezida wa FERWAFA yatangiye agaruka ku buzima bujyanye n'ibyakozwe mu gihembwe cya mbere cy'umwaka mu mupira w'amaguru mu Rwanda harimo n'irushanwa ry'abakiri bato mu batarengeje imyaka 20. 

Yagize Ati' Icyiciro cy'abatarengeje imyaka 20, cyagenze neza ndetse twizerako uko irushanwa rizagenda rikomeza rizatanga abakinnyi beza cyane mu myaka iri imbere. Twanavuganye n'amakipe kandi ko dushaka kuzamanuka tuzakajya no mu batarengeje imyaka 17.'

Agaruka ku kijyanye n'abatoza, Perezida wa FERWAFA yavuze ko  mu gihembwe cya mbere cy'umwaka batanze amahugura menshi mu ngeri nyinshi.    Yagize Ati' Twari dusanzwe dufite abatoza 8 bafite ibyangombwa byo gutoza bya CAF B, ariko mu mahugurwa yabaye ejo bundi tukaba twarahuguye abatoza bagera kuri 25 bo mu cyiciro cya CAF B, ndetse mu gihembwe gikurikiraho tukazahugura abandi nk'abo. Hari abatoza bagera kuri 180 twahuguye kuri CAF D ku buryo bazajya batoza abana mu duce dutandukanye tw'igihugu.

Agaruka ku misifurire, Munyatwari yavuze ko bahuguye abasifuzi bagera kuri 350 bari hagati y'imyaka 14 na 19, ndetse bakaba muri aba basifuzi 60 muri bo barasifuye icyiciro cya 3.

Ku ikipe y'igihugu, Perezida wa FERWAFA yavuze ko bishimiye uko yitwaye ndetse ikaba yarazamutse ku rutonde rwa FIFA. Yakomeje avuga ko iyi kipe izatangira umwiherero tariki 20 Gicurasi 2024 yitegura imikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, aho izakina na Benin tariki 6 Kamena mu mukino uzabera muri Cote d'ivoire, ndetse n'umukino Lesotho izabakiramo tariki 11 Kamena muri Afurika y'Epfo. 

Yavuze ko kandi amakipe y'igihugu mu byiciro bitandukanye, azakomeza kwitabira amarushanwa atandukanye ari nako impano zibonetse zakurikiranwa.

Ku bijyanye n'abakinnyi bashya bashobora kwiyongera mu ikipe y'igihugu, Perezida Munyatwari yavuze ko bazajya baza mu byiciro. Yagize Ati' Abakinnyi bazagenda baza ariko ntabwo bazazira rimwe hari abakinnyi bazajya baza mu byiciro bitandukanye hari abazaza mu kwa 6 abandi baze mu kwa 9 no mu kwa 11.'

Munyankaka Ancilla ukuriye umupira w'abagore, avuga ko ikibazo cy'ibibuga bibi byagaragaye muri shampiyona kigiye gukemuka, amakipe akazajya akinira ku bibuga byemewe 


Kalisa Adolphe umunyamabanga wa FERWAFA, avuga ko FERWAFA yakira ibirego byinshi bisaga 200 mu gihe gito kandi baba bagomba kubikorera ubusesenguzi bwimbitse, ariyo mpamvu guhana abantu bisa naho bitinda

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142593/akantu-ku-kandi-ferwafa-yagarutse-ku-buzima-ibayemo-ndetse-no-ku-bakinnyi-bashya-bazaza-mu-142593.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)