ALX Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, isaba urubyiruko n'abayipfobya (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko ruhugurwa ibijyanye n'ikoranabuhanga muri ALX Rwanda rwasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse rusobanurirwa amateka y'u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe, urategurwa unashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.

Nyuma yo kwerekwa amateka, uru rubyiruko rwashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso.

Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ahazaza hazira amacakubiri.

Muri ibi biganiro, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yashishikarije uru rubyiruko kumenya amateka y'igihugu no gukoresha ikoranabuhanga mu kuyasakaza kuko aribwo buryo buzabafasha kurwanya abayagoreka basigaye biyambaza imbuga nkoranyambaga.

Ati 'Dukeneye gukoresha ikoranabuhanga dushyiraho inkuru z'ukuri mu kurwanya imyumvire mibi. Ibi kandi twabitangira uyu munsi, Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, dukwiye gufata iya mbere mu kwiyigisha ubwacu kugira ngo twigishe n'abandi, tumenye amateka yacu, ubwo nibwo buryo bwadufasha kurwanya ibinyoma n'icengezamatwara iryyo ari ryo ryose.'

'Urundi ruhare rwawe nk' urubyiruko ni ukwirinda kuba mu matsinda adafite ishingiro ntukagwe mu moshya yo gukwirakwiza amakuru atari ukuri cyangwa y'ibihuha.'

Uhagarariye ALX mu Rwanda, Nimie Chaylone Uwurugwiro yavuze ko intego y'igikorwa nk'iki cyo kwibuka ni gusura urwibutso ari ugufasha urubyiruko ruhugurwa n'iki kigo muri rusange kubona amasomo bajya kwigisha bagenzi babo batagize amahirwe yo kugera aho amateka y'u Rwanda ari ndetse ubu batahanye umukoro wo guhangana n'abagoreka amateka y'igihugu.

Ati 'Uru ruzinduko rwari rugamije kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse no gufasha urubyiruko dufite gukomeza kumenya amateka y'igihugu tunarushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose cyane cyane aho igaragara kumbuga nkoranyambaga.'

'Icyo twize ni uko ibyabaye bidakwiye kongera kuba ndetse ko twe nk'urubyiruko tuba dufite urahare runini mu kurwanya ibintu byose byatuma ibintu nk'ibi byongera kubaho. Urwo ruhare ni ukwigisha amateka yaranze igihugu cyacu nyayo tunarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

ALX Rwanda ni ishuri rishamikiye kuri ALX Africa rigamije guteza imbere impano mu by'ikoranabuhanga ndetse no kurema abayobozi beza b'ejo hazaza.

Iri shuri ryigisha amasomo y'ubumenyingiro mu bijyanye n'ikoranahunga nk'isesenguramakuru (Data Analytics), Data Science, Cloud Computing, Salesforce administrator na Software Engineering.

Abagize ALX Rwanda bunamiye abarenga ibihumbi 250 bashyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, banashyira indabo ku mva
Abakozi n'urubyiruko rwo muri ALX Rwanda bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basuye ibice bitandukanye by'uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Dr Murangira B Thierry yasabye urubyiruko rwa ALX Rwanda kwirinda kujya mu matsinda atubaka cyangwa ataruhesha agaciro
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yashishikarije uru rubyiruko kwiga no kumenya amateka y'igihugu bahagaranira kuyigisha abatayazi
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, baganiriye ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu n'ahazaza hacyo
Uru rubyiruko ruhugurwa na ALX Rwanda mu bijyanye n'ikoranabuhanga rwatahanye umukoro wo gukoresha ikoranabuhanga mu kugaragaza amateka y'u Rwanda, bahangana n'abayagoreka

Amafoto : Nezerwa Salomon & ALX Rwanda




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alx-rwanda-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-isaba-urubyiruko-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)