Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by'umupira w'Amaguru na Tennis #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024 ni umunsi wahariwe umuganda rusange mu Rwanda, uyu munsi umuganda wakozwe mu bice bitandukanye by'igihugu harimo n'uwabereye mu karere ka Gasabo mu mu murenge wa Kimironko.

Uyu muganda wibitabiriwe n'abari mu Rwanda baje kwitabira imikino ya nyuma ya BAL 2024 iri kubera mu Rwanda, aba bakaba bahuriye hamwe n'Abanya-Kigali ku bibuga bya Kimironko Sports & Community Space bahakorera umuganda rusange.

Mu bikorwa bakoze harimo gusukura ikibuga cya Basketball kihasanzwe ndetse no gutanga umusanzu ahari kubakwa ikibuga gito cy'umupira w'Amaguru (Mini Football) ndetse n'ikibuga cya Tennis.

Ni umuganda witabiriwe n'abayobzi batandukanye barimo uyobora umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa, Aamadou Gallo Fall akaba umuyoboI wa Basketball Africa League.

Hari kandi n'abandi banyacyubahiro barimo Niyonkuru Zephanie akaba ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Mugwiza Desire uyobora Ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda, FERWABA.

Umushinga wa Kimironko Sports & Community Space ni umushinga w'umujyi wa Kigali ku bufatanye n'Imbuto Foundation ndetse na NBA Africa hamwe na BAL.

Ni umushinga usanzwe ufasha urubyiruko kubona aho bidagadurira banakora Siporo cyane cyane bafashwa kubakirwa ibibuga bitandukanye bifasha kugaragaza ndetse no kuzamura impano zitandukanye.


The post Amafoto â€" Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by'umupira w'Amaguru na Tennis appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-abitabiriye-imikino-ya-bal-2024-bakoreye-umuganda-ahazubakwa-ibibuga-byumupira-wamaguru-na-tennis/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-abitabiriye-imikino-ya-bal-2024-bakoreye-umuganda-ahazubakwa-ibibuga-byumupira-wamaguru-na-tennis

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)