Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024, nibwo hatangiye umwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, ni umwiherero urimo mu karere ka Bugesera.

Ni umwiherero witabiriye n'abakinnyi bose bakina imbere mu gihugu muri 37 bari bahamagawe n'umutoza mukuru w'Amavubi Frank Spittler.

Ni imyitozo yatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ikaba yabereye mu Kiga cy'Ishuri rya Ntare riherereye mu karere ka Bugesera.

Iyi myitozo irimo gutegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Benin umukino ukazabera muri Cote d'Ivoire n'undi uzabahuza na Lesotho ukazabera muri Afurika y'Epfo.

Ni imikino iteganyijwe gukinwa tariki ya 6 Kamena aho hazakinwa uzahuza u Rwanda na Benin ndetse uwa kabiri uzakinwe kuya 11 Kamena 2024 ukahuza Amavubi na Lesotho.

Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda izahaguruka i Kigali tariki ya 3 Kamena 2024 ubwo izaba yerekeje mu gihugu cya Cote d'Ivoire ahazakinirwa umukino wa mbere.

Kugeza ubu mu itsinda C ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 kizabera muri Canada, USA na Mexique, u Rwanda rurayoboye n'amanota 4 naho Afurika y'Epfo ikaba iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 3.

Ku mwanya wa Kabiri hari Nigeria ifite amanota abiri inganya na Lesotho na Zimbabwe mu gihe ku mwanya wa nyuma ariwo wa 4 hari Benin ifite inota rimwe.

AMAFOTO, ubwo Amavubi yageraga mu mwiherero:

Amafoto ubwo Amavubi yatangiraga imyitozo:

The post Amafoto â€" Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yatangiye-umwiherero-wo-kwitegura-imikino-ibiri-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yatangiye-umwiherero-wo-kwitegura-imikino-ibiri-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)