Amagambo umunyezamu Arakaza yabwiye umusifuzi amutuka agahita ahabwa ikarita itukura (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bari bamaze kongeraho iminota 5 ku mukino wo Gasogi United yatsinzemo Etincelles FC 1-0 , umunyezamu Arakaza Mac Arthur wa Etincelles yahawe ikarita itukura nyuma yo gutuka umusifuzi ngo ni igicucu, nta bwenge agira.

Hari mu mukino w'umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 aho Gasogi United yari yakiriye Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024.

Etincelles FC ntabwo yaje gusoza umukino yuzuye kuko umunyezamu wa yo, Arakaza Mac Arthur yahawe ikarita itukura ku munota wa kabiri w'inyongera.

Byagenze bite

Uyu munyezamu yari agiye gutangiza umukino (umupira wari warenze), umupira yawuteretse ahatari ho ahita atera ubwo yari amaze gutera, umusifuzi wa mbere w'igitambaro Mbiriza Raymond Nonati yahise amanika agaragaza ko ari ikosa agomba gusubiramo.

Aha ni ho Arakaza yahise arakarira atuka Nonati. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu yahise atuka Nonati, amubwira "ngo ariko ubundi uyu aruzura mu mutwe? Agira ubwenge? Ni gicucu."

Aha Nonati ni bwo yahise abwira umusifuzi wo hagati Murindangabo Moïse ngo amuhe ikarita y'umuhondo kuko amututse.

Moïse yaje gutanga ikarita y'umuhondo ariko mu guhihindukira ni bwo yakubitanye na Arakaza akirimo gutuka Nonati noneho ariko anakoresha ibinyemetso, akoza urutoki mu mutwe ari nako amubwira ko ari "Ikirofa".

Murindangabo Moïse yahise ahindura ikarita yari agiye kumuha ahita amuha ikarita itukura.

Mu gusohaka na bwo yabanje guteza akavuyo cyane ashaka gusagarira umusifuzi Bwiriza Raymond Nonati wari umuhesheje ikarita itukura ariko abo mu ikipe ye barahagoboka.

Mac Arthur yasohotse mu kibuga ajya gusagararira Nonati baramufata



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amagambo-umunyezamu-arakaza-yabwiye-umusifuzi-amutuka-agahita-ahabwa-ikarita-itukura-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)