Amagambo ya Junior Giti ku bahanzi bo mu Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 12 Gicurasi 2024, Junior Giti ari mu baherekeje Chriss Eazy wataramiye kuri Kigali Pele Stadium, avuga ko ibyo bari bateguye byagenze neza anashimira abatekereje gukorana nabo.

Mu kiganiro na InyaRwanda yagarutse ku ngingo yo kuba bakoze 'Playback' kandi abahanzi benshi basigaye bakora 'Live' muri iki gihe mu Rwanda.Ibi yabiteye utwatsi agira ati'Uyu munsi mu Rwanda nta muhanzi n'umwe urakora 'live' abandi bantu bazikora baba bafite ibikoresho byose by'umuziki.'

Akomeza agira ati'Bacurangira ku rubyiniro ukumva ko nyine niya 'beat' usanzwe wumva ntaho twebwe iyo baje bagiye gucurangira umuhanzi baba bafite ibikoresho bine byonyine.'

Yongeraho ati'Niyo mpamvu umuntu ugiye ku rubyiniro aducurangira indirimbo wumva yari Afrobeat akayiducurangira wumva ari Reggae nuko dukennye ibikoresho.'

Atanga urugero uko bikorwa mu bihugu byateye imbere mu muziki ati'Abantu bo hanze bakora 'live' iriho abacuranzi 16 kugira ngo kakantu gato kari mu ndirimbo wongere ukumve bagacuranga ku rubyiniro.'


Mu Rwanda avuga ko ibyo bitaragerwaho kuko biba bihenze n'ibikoresho bikiri bike agaragaza nk'ukuntu Boyz II Men bataramira mu Rwanda byasabye ko hari ibintu bitumizwa hanze igitaraganya.

Agaruka kuri Kendrick Lamar ati'Kendrick Lamar aza yazanye abantu 15 baje mu ndege bonyine bari bumucurangire.'

Mu gihe avuga ko bigoye kubona umuhanzi ufite itsinda rirengeje abantu 5.

Junior Giti ntiyemeranya n'abavuga ko hari abahanzi nyarwanda bakora umuziki wa 'Live'Junior Giti yashimiye abatekereje ko Chriss Eazy yaba umwe mu baririmba mu birori bya APR FC 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142902/amagambo-ya-junior-giti-ku-bahanzi-bo-mu-rwanda-ashobora-kutakirwa-neza-142902.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)