Amajyepfo: Abinganda nto niziciriritse bash... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gushyigikira uruhare rw'abagore mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'igihugu ni imwe mu nkingi za mwamba u Rwanda rwakomeje gushyigikira mu myaka 30 ishize. Ni muri urwo rwego Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) rifatanije na Minisiteri ishinzwe iterambere ry'umuryango no kwimakaza uburinganire (MIGEPROFE), Ikigo Gishinzwe gukurikirana ihame ry'Uburinganire mu Rwanda (Gender Monitoring Office) n'lkigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) bafatanyije n'abandi bafatanyabikorwa bashyizeho amabwiriza y'ubuziranenge ku guteza imbere uburinganire.

Aya mabwiriza y'ubuziranenge ajyanye no kwimakaza uburinganire mu bikorwa by'inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz'Abikorera ndetse n'iz'imiryango itari iya Leta, hagamijwe ko abagabo n'abagore bahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere ndetse n'ibigamije iterambere rusange.

Ku ikubitiro rero, icyiciro cya kabiri cy'ubu bukangurambaga cyahereye mu Ntara y'Amajyepfo mu turere turimo Huye, Nyamagabe, Nyanza na Muhanga, ahasuwe inganda nto n'iziciriritse ndetse n'ibindi bikorwa by'abikorera.

Mu Karere ka Nyamagabe, hasuwe uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi Tea Company Ltd, aho abakora muri uru ruganda bangana na 56% ari abagore, naho abangana na 44 bakaba abagabo. Abikorera baho bavuga ko kuba barahawe Irerero ngo babone aho gusiga abana bibafasha kubona uburyo bwo kongera umusaruro.

Niyibikora Domina ukora imirimo yo gusoroma icyayi, ni inkumi y'imyaka 19 y'amavuko ihamya ko yiteje imbere kuva yatangira gukora muri uru ruganda, byumwiharika akaba abikesha kuba yitabwaho ntahagarike akazi mu gihe cy'imihango cyangwa se imiterere y'umubiri we.

Yagize ati: 'Iyo ugiye mu mihango ujya kwaka cotex, haba hari ahantu hateguwe ho gukarabira ukajya gukaraba, wamara gukaraba ukagaruka mu kazi na none umeze neza. Ibyo ngibyo bidufasha kugira ubuzima bwiza, tugakora akazi keza nta guhungabana cyangwa ngo tugire ipfunwe mu bandi. Bidufasha kandi kudasiba akazi, tugakora dutuje, kubera ko ibikoresho dusabwa tuba twabibonye ubundi tugatanga umusaruro.

Abagore bakora muri uru ruganda bakora mu nzego zitandukanye zirimo gusarura icyayi, gusya, gupakira ndetse no mu buyobozi bw'uruganda.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kitabi Tea Factory, Rita Masengesho yatangaje ko gahunda yo guteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye batangiye kuyubahiriza mu 2019.

Ati 'Mbere byari bimenyerewe ko abagabo ari bo bajya mu mirimo yose, ariko imibare y'abagore yagiye yiyongera binyuze mu kubabwira ko bashoboye kandi byatanze umusaruro ufatika.'

Ni mu gihe Ikigo gitanga serivisi zo kugeza amaraso, inkingo, intanga z'ingurube n'ibindi nkenerwa ku babikeneye batuye ahitaruye, Zipline Muhanga, gikomeje kwishimira intambwe ikomeye yo kuba abagore bagikoramo bagera kuri 48%.

Kuri ubu iki kigo gikoresha abakozi basaga 170 ariko mu mwaka wa 2016 ubwo  cyatangiraga bari 12%. Mu gihe abagore bose bagakora bangana na 48%, abari mu nzego zifata ibyemezo bangana na 60%.

Uruvugundi Prosper ukora muri iki kigo, avuga ko intego yabo ari ugukomeza guha abagore n'abakobwa amahirwe angana n'aya basaza babo kugira ngo buri wese agirire iyi kompanyi ndetse n'igihugu akamaro.

Ati: 'Duha buri wese amahirwe ye, ntihagire uburizwamo n'uko ari umukobwa, umugore cyangwa umugabo.'

Ikigo Zipline gifite icyicaro mu Karere ka Muhanga, kikaba gifite ikoranabuhanga rikoresha indege za 'Drones' zifasha mu kugeza amaraso cyangwa ibindi nkenerwa  ahantu runaka ibyo bazihaye, zikagira umuhanda wo mu kirere zigendamo.

Ku rundi ruhande, abakozi b'uruganda rwa Zirakamwa Meza Diary ruherereye mu Karere ka Nyanza, nabo bishimira ko gutunganya amata n'ibiyakomokaho bigirwamo uruhare n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi kandi ntihagire urutishwa uwundi mu kazi.

Ufitinema ukora muri uru ruganda yavuze ko n'abakobwa bashoboye bityo usanga bafatanya na basaza babo mu bikorwa byose bashoboye kandi bikihutisha akazi.

Yishimira ko muri aka kazi bakora ari ibitsina byombi, bityo ko biborohera kungurana ubumenyi. Yashimangiye ko muri uru ruganda ab'igitsina gore bahabwa uburenganzira bwabo, aho nk'umubyeyi wonsa ahabwa igihe cyo kwita ku mwana we, umukobwa uri mu gihe cy'imihango nawe agahabwa gukora imirimo ijyanye n'imbaraga ze.

Izerimana Jean Baptiste nawe akora muri uru ruganda. Mu ijambo rye yavuze ko mu kazi kabo buzuzanya, haba abakobwa n'abahungu, abagore n'abagabo, bigatuma akazi kabo kagenda neza.

Ati: "Ni ubwuzuzanye ibyo umukobwa yakora n'umuhungu yabikora, kuko imbaraga n'ibitekerezo ndetse n'ubwenge twese turabifite. Impamvu ihame ry'uburinganire rikenewe, ni uko nta muntu ugomba guhezwa kugira ngo tubashe kugera ku iterambere ry'igihugu."

Umuyobozi wa Zirakamwa Meza Diary, Kayitesi Immaculee yagarutse ku rugendo rukomeye yanyuzemo rwiganjemo kwitinyuka, ashimangira ko ajya gutangira uru ruganda yari yityemeje atitaye ku kuba hari imirimo yari imenyerewe gukorwa n'abagabo n'iyari yihariye ku bagore.

Agaruka ku nama agira abakiri bato bakora mu ruganda rwe, Immaculee yagize ati: "Icyo mbagiraho inama ni ukutitinya bakumva ko bose bashoboye kandi nyamwigendaho ntacyo ageraho. Ubufutanye, bakuzuzanya mu bumenyi no mu mbaraga z'umubiri, byose bibageza ku ntego ishimishije." 

Yashimangiye ko muri uru ruganda, abato bumva ihame ry'uburinganire kuruta abakuru, kuko usanga hari ibyo yibwiraga ko bikwiye gukorwa n'abasore gusa ariko akabona n'abakobwa barabikora nta kibazo.

Umuyobozi w'Ishami ritanga ibirango by'Ubuziranenge muri RSB, Bajeneza Jean Pierre avuga ko gutegura ibwiriza ry'uburinganire byakozwe mu guha abikorera ku giti cyabo kubona aho bahera bashyira mu bikorwa iri hame. Yongeyeho ko umukoresha agomba gufasha umukozi gukora atuje kuko iyo umwana ari mu irerero umukozi atanga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y'imiyoborere idaheza mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Kirenga Clement yavuze ko nta mirimo yagenewe ab'igitsina runaka kuko buri wese ashobora kwiga imirimo yose akayikora kandi akayishobora.

Yagize ati: 'Mu buringanire cyangwa kuba uri igitsina gabo cyangwa igitsina gore, rimwe na rimwe ntaho biba bihuriye n'inshingano ushobora kwiga ukazimenya kubera ko wazize cyangwa se uzishyira mu bikorwa. Gusasa rero, ntabwo byagenewe umugore ni umuco, ni imigenzereze ikubwira ko umugore ariwe usasa, ariko n'umugabo ashashe ntabwo byamukuraho kuba umugabo kuko ubugabo bivuze ikindi.'

Ishyirwaho ry'aya mabwiriza y'ubuziranenge ya mbere ashyizweho muri Afurika muri uru rwego ryitezweho kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburinganire no gufasha abayashyira mu bikorwa guhabwa ikirango cy'ubuziranenge kibafasha kongerera agaciro ibyo bakora no kurushaho kugirirwa icyizere nk'umukoresha ushyigikira ihame ry'uburinganire.

Hamwe n'ibyo rero, RSB, GMO na UNDP bateguye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza y'ubuziranenge ku bikorera nk'inganda, ibigo bikora imirimo n'ibitanga serivisi zitandukanye ndetse n'inzego za Leta aho basobanurirwa akamaro kayo n'ibisabwa kugira ngo bahabwe ikirango cy'ubuziranenge ku guteza imbere uburinganire.

Muri ubu bukangurambaga kandi, hari kugaragazwa ibyagezweho n'ibigo bitandukanye mu kwimakaza uburinganire ndetse n'uruhare byagize mu iterambere ry'abaturage n'ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.


Umuyobozi Mukuru w'uruganda Kitabi Tea Company Ltd, Thushara Pinidiya


Ababyeyi bo mu ruganda Kitabi Tea Company Ltd basoroma icyayi batekanye




Uruvugundi Prosper asobanura imikorere y'ikigo cya Zipline Muhanga


Umuyobozi wa Zirakamwa Meza Diary, Kayitesi Immaculee


Ufitinema ukora mu ruganda rwa Zirakamwa yavuze ko uburenganzira bwabo nk'abakobwa ndetse n'abagore bwubahirizwa


Jean Baptiste nawe ukora muri Zirakamwa yavuze ko abakobwa nabo bashoboye kandi bishimira kuzuzanya nabo nka basaza babo 


Bajeneza Jean Pierre ni Umuyobozi ushinzwe ishami ritanga ibirango by'ubuziranenge muri RSB


Umuhuzabikorwa wa gahunda y'imiyoborere idaheza mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye Ryita ku Iterambere (UNDP), Kirenga Clement



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143445/amajyepfo-abinganda-nto-niziciriritse-bashishikarijwe-kubahiriza-ihame-ryuburinganire-amaf-143445.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)