Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie yash... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Melodie amaze iminsi agaragaza ko yaciye bugufi imbere ya The Ben; ndetse ibiganiro agirana n'abafana be agaragaza ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa bya mugenzi we. Kandi, amusobanura nka Mukuru we wagize uruhare mu guteza imbere umuziki, cyo kimwe na Meddy.

Ibibazo yagiranye na The Ben bishingiye ku ndirimbo ebyiri batigeze bakorana. Hari indirimbo yo mu 2017 bagerageje gukorana ariko biranga, yababaje mu buryo bukomeye Bruce Melodie, ahanini bitewe n'uko The Ben yahugiye mu gikina umukino wa Play Station, mu gihe Bruce Melodie yari muri studio na Producer Made Beats.

Mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie yagaragaje agahinda yagize nyuma y'uko atabashije gukorana na The Ben, agahora amwibutsa gushyira imbere akazi kurusha imikino.

Ariko kandi hari indirimbo yo mu 2019 bakoranye itarabashije gusohoka. InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko The Ben atishimiye amagambo y'ibishegu yari muri iyi ndirimbo biri mu mpamvu itakozwe nk'uko byari biteganyijwe.

Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie hari abagiye bayasobanura nko gushaka kwamamaza ibikorwa byabo. Ariko hari amakuru avuga ko habayemo ibikorwa byatumye buri ruhande rwitonda, kuko umwe muri bo yasanze ibyo yitaga 'Showbiz' byararenze biba urwango n'amakimbirane adashira.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, Bruce Melodie yagiranye ikiganiro n'abamukurikira ku rubuga rwe rwa X [Yahoze ari Twitter], aganira n'abarimo ukoresha izina rya Godfather, wagiye amubaza ibibazo binyuranye, birimo nk'igihe azashyirira hanze indirimbo ye nshya, imikoranire ye na Coach Gael, igitaramo yakoreye mu Bwongereza, uko yafashije Element n'ibindi. 

Muri iki kiganiro cy'amasaha 2, iminota 4 n'amasegonda 58, Bruce Melodie yabajijwe niba hari icyizere cy'uko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, ku buryo bashobora no kuba bakorana indirimbo, asubiza ko mu biganiro nk'ibi kenshi aba atateguye ingingo aza kwitsaho.

Ati "Iyo ndi kuvuga gutya rero ngirana ibiganiro n'abantu ntabwo mba mfite ahantu nanditse utuntu ndi bugende nsubiza. Ibyo ng'ibyo nagombaga kuvuga icyo gihe [Yasubizaga impamvu yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko yiteguye 'Battle' na The Ben, kandi ko yamukubita agakoni/inkoni ku nda]"

Akomeza ati "Kugirango rero nirinde ibyo bintu kubera ko murabikabiriza, mukabikururiza mukabikoraho ibitekerezo (Yakoresheje ijambo 'Comments') abiha uburemere bidafite.'

Yumvikanishije ko kuba Mushiki wa The Ben yaragiye agaragara mu biganiro bitandukanye asuka amarira yumvikanisha uburyo aya makimbirane yafashe indi ntera, bitavuze ko Mushiki we [wa Bruce Melodie] we atababajwe n'iyi ngingo.

Ati "Wenda n'uwanjye yararize n'uko atifotoje […] Nonese kurira se urumva ari ibintu bya 'danger' (birenze) muri uwo muryango (wa The Ben)."

Bruce Melodie witegura gushyira hanze Album ye nshya, yavuze ko yafashe umwanzuro wa nyuma wo kutazongera kuvuga kuri The Ben. Ati "Ahubwo reka nkwereke ikintu cyiza, ntabwo nzongera kuvuga kuri uwo muhanzi uri kuvuga [Yirinze kumuvuga mu izina]. Sinzongera kumuvugaho (abisubiramo)."

Abajijwe niba ibi bivuze ko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, yasubije ko 'kwicecekera byatanga amahoro kurusha gutanga ibitekerezo byanjye niba hari abantu bibangamira."

Bisa n'aho uyu mwanzuro Bruce Melodie yafashe yawuganiriyeho na The Ben. Impamvu! Ku wa 9 Gicurasi 2024, ubwo The Ben yagiranaga amasezerano yo kwamamaza telefoni nshya za Tecno, itangazamakuru ryamubajije icyo avuga ku makimbirane ye na Bruce Melodie, ntiyagira icyo asubiza [Yarifashe]. Ndetse, inyuma y'ibyuma bifata amajwi, yavuze ko atazongera kuvuga ukundi ku mubano we na Bruce Meloie.

Ibi bije byiyongera ku makuru avuga ko Coach Gael yavuganye na The Ben ko ikibazo cy'amafaranga amwishyuza arenga Miliyoni 158 Frw batazongera kukivugaho mu itangazamakuru.

Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie yatumye hari birimo mu bigo n'imiryango yifuje kubakoresha, ariko bagahitamo umwe bitewe n'uko bagiye bagaragaza ko batumvikana. Ndetse, hari indirimbo bombi bari guhuriramo, abatanze icyo kiraka, bahitamo ko buri umwe ajya mu ndirimbo ye.

Bruce Melodie yatangaje ko atazongera kuvuga ukundi kuri The Ben, ategereje ko hari abo bibangamira

The Ben yakunze kuvuga ko atumva impamvu Bruce Melodie ahora amwishyuza indirimbo 2017, kandi hari n'iyo mu 2019 batabashije gusohora


Mu mpera za 2023 n'itangariro za 2024, The Ben na Bruce Melodie bihariye impapuro za mbere z'itangazamakuru kubera amakimbirane 


The Ben yavuze kuvuga ko bigoye ko umuziki w'u Rwanda uzatera imbere mu gihe abahanzi Nyarwanda baba badashyize hamwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143543/amakimbirane-ya-the-ben-na-bruce-melodie-yashyizweho-akadomo-143543.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)