Amakipe ya APR yatangiye imikino ya kamarampaka neza, mu bagabo Police ihura n'uruva gusenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ya kamarampaka "Playoffs" muri shampiyona ya Volleyball mu bagabo n'abagore yatangiye ejo hashize ku wa Gatanu, amakipe ya APR yahiriwe n'umunsi wa mbere.

Ni imikino ikinwa n'amakipe 4 mu bagabo (APR VC, REG VC, Police VC na Kepler VC) n'ane mu bagore (APR WVC, RRA WVC, Police WVC na Ruhango WVC). Akaba ari amakipe yasoje ari aya mbere muri shampiyona isanzwe.

Mu bagore APR yahuye na Ruhango, RRA ihura na Police. Mu bagabo APR yahuye na REG, Kepler ihura na Police. Ikipe igomba kugera ku mukino wa nyuma ikaba isabwa kuba yaratsinze imikino 2 muri 3 bagomba guhura.

Umukino wa mbere wahuje APR WVC na Ruhango, ni umukino woroheye cyane iyi kipe y'ingabo z'igihugu kuko yawutsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-11 na 25-15).

APR WVC yatsinze Ruhango mu buryo bworoshye

Hahise hakurikiraho umukino wari witezwe na benshi mu bagore, wa RRA na Police WVC, ni umukino wari uryoheye ijisho.

Iseti ya mbere wabonaga ikipe ya RRA itarinjira mu mukino neza nubwo yayitangiye ari yo iri imbere, Police WVC yaje gukuramo amanota ihita yegukana iyi seti ku manota 25-21.

RRA yagarutse mu iseti ya kabiri ubona ko nta mikino, yaje kuyegukana ku manota 25-18. Ni nako byagenze ku iseti ya 3 kuko Police WVC wabonaga irimo gukora amakosa menshi atari ngombwa, baje kuyitakaza ku manota 25-15.

Bitewe n'amaseti yabanje uko yari yagenze benshi bumvaga n'ikurikiyeho RRA iyitwara byoroshye bagahita basoza umukino, si ko byaje kugenda kuko umutoza Mutabazi Elie wasaga n'uwamaze kwizera intsinzi yakoze amakosa mu misimburize maze Police iramuzukana inamutsinda iyi seti ku manota 25-22. Byahise biba amaseti 2-2 bitabaza iya kamarampaka yegukanywe na Police ku manota 15-12. Police WVC yegukana umukino ku maseti 3-2.

Bigoranye Police WVC yatsinze RRA

Hahise hakurikiraho umukino karundura mu bagabo wa REG na APR VC. REG VC yatanze APR kwinjira mu mukino ihita inayitsinda iseti ya mbere ku manota 25-23.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yahise ikanguka maze na yo ihita itsinda amaseti 2 yakurikiyeho imwe ku manota 25-20 indi ku manota 25-17.

Intambara yaje kuba ku iseti ya nyuma aho REG VC yashakaga iya kabiri bagahita bajya mu iseti yo kubakiranura, gusa APR ntabwo yaje kubyemera kuko yahise itsinda iyi seti ku manota 29-27. Yegukanye umukino ku maseti 3-1.

Umukino wasoje iyindi ni uwo Kepler yatsinzemo byoroshye Police VC amaseti 3-1 (25-23, 22-25,30-28, 25-17).

Imikino irakomeza uyu munsi hakinwa umunsi wa kabiri w'imikino ya Playoffs aho byitezwe ko hari amakipe ashobora kurara akatishije itike y'umukino wa nyuma.

Wari umukino utoroshye
APR VC yishimira intsinzi ya yo
Byari ibyishimo bikomeye kuri Kepler
Umutoza wa Kepler, Nyirimana Fidele



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-ya-apr-yatangiye-imikino-ya-kamarampaka-neza-mu-bagabo-police-ihura-n-uruva-gusenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)