Amakipe y'igihugu yageze ku mukino wanyuma IHF Trophy (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe y'Igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 18 na 20 bageze ku mukino wa IHF Trophy imaze iminsi kibera muri Ethiopia.

Ku wa Mbere w'iki Cyumweru ni bwo iri rushanwa ryatangiye aho ririmo kubera mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia.

Amakipe y'igihugu y'u Rwanda akaba yari yageze muri 1/2 aho yanitwaye neza asezerera amakipe bahuye agera ku mukino wa nyuma.

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda muri 1/2 rwakinnye na Kenya ndetse ruyisezerera ruyitsinze ibitego 27-24. Ku mukino wa nyuma ruzahura na Ethiopia yakiriye irushanwa.

Mu batarengeje imyaka 20, nubwo wari umukino utoroshye ariko u Rwanda rwabigezeho rusezereye Ethiopia yari imbere y'abafana ba yo.

Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye Ethiopia iri imbere n'ibitego 16-13 by'u Rwanda. Abasore b'u Rwanda bagarutse mu gice cya kabiri bigaranzura Ethiopia maze bayitsinda 29-28. Ku mukino wa nyuma ruzahura nikomeza hagati ya Uganda n'u Burundi.

Mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda rwasezereye Kenya
Umutoza Mudaharishema Sylevestre n'abakinnyi be bageze ku mukino wa nyuma



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-y-igihugu-yageze-ku-mukino-wanyuma-ihf-trophy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)