Amakipe yo muri Tanzania, Uganda n'u Rwanda agiye guhurira mu irushanwa ryo Kwibuka i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'iki cyumweru mu Rwanda haratangira irushanwa ryo Kwibuka abakinnyi, abatoza, abakunzi n'abandi bari bagize umuryango wa Handball mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (International Genocide Memorial Tournament 2024).

Ni irushanwa rizahuza amakipe yo mu Rwanda asanzwe yitabira amarushanwa yo mu Rwanda, ndetse n'amakipe yo hanze arimo azaturuka Uganda na Tanzania.

Kuri gahunda iri rushanwa riteganyijwe gutangira ku wa Gatanu, rizakinwa mu byiciro by'abagabo b'abagore.

Nta gihindutse biteganyijwe ko rizitabirwa n'amakipe 19 yo muri ibi bihugu 3 birimo n'u Rwanda ruzakira.

Muri ayo makipe 10 ni ayo mu Rwanda ni mu gihe andi 9 ari yo azaturuka hanze y'u Rwanda, gusa ntabwo aremeza bidasubirwaho niba azitabira.

Amakipe azitabira ni;

Mu Bagabo: Makerere University (Uganda), Prison Spears Handball Club (Uganda), UPDF Handball Club (Uganda), Ngome HC (Tanzania), Nyuki HC (Tanzania), APR HC (Rwanda) Police HC (Rwanda), Gicumbi (Rwanda), UR Huye (Rwanda), Nyakabanda (Rwanda), na UR Rukara (Rwanda)

Mu bagore: UPDF HC (Uganda), Prisons HC (Uganda), Makerere University (Uganda), JKT (Tanzania), UR Huye (Rwanda), UR Rukara (Rwanda), Three Stars (Rwanda) na Gicumbi WHC (Rwanda)

APR na Police ziri mu makipe zizitabira GMT



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-yo-muri-tanzania-uganda-n-u-rwanda-agiye-guhurira-mu-irushanwa-ryo-kwibuka-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)