Jimmy Gatete yavuze ko imvururu yakomerekeyemo zatewe n'uko abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Uganda batekerezaga ko hari impamvu ituma badatsinda.
Byabaye muri 2003 ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda muri Uganda mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, umukino warangiye Amavubi atsinze 1-0 cya Jimmy Gatete.
Mbere gato y'uko uyu rutahizamu atsinda iki gitego, habaye imvururu nyinshi zaje gutuma akomereka mu mutwe, nyuma ni bwo yaje guhita atsinda iki gitego.
Mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Jimmy Gatete yavuze ko izi mvururu zatewe n'uko Uganda yakekaga ko hari ibintu birimo gutuma idatsinda, ni bwo umukinnyi yaje amukubita inkweto mu mutwe arakomereka.
Ati "Imvururu ni ziriya mwabonye. Batekerezaga ko hari impamvu badatsinda, byabaye inshuro nyinshi. Hari umukinnyi wavuye ku ntebe y'abasimbura, araza ankubita urukweto, zimwe zagiraga amenyo y'ibyuma, ni byo byatumye nkomereka kuriya.'
Yakomeje avuga ko gukomereka ari ibisanzwe ariko na none wari umukino bahuriyemo n'ibindi bintu batari biteze.
Ati "ukomereka ni ibisanzwe, gusa uburyo nakomeretse cyangwa igitutu umukino wari ufite ubwawo, hari ibindi byinshi byari biwuri inyuma tutari tuzi cyangwa tutari twiteze ko byaba. Navuga ko hari akabazo ka politiki kari gahari kiriya gihe. Ariko ni umukino wari ukomeye kuko twe twagombaga gutsinda kugira ngo dukomeze kuko hari hasigaye imikino ibiri tugomba gutsinda, Abanya-Uganda bo bafite amahirwe yo kuba bananganya.'
Mu mikino yakinnye, ahamya ko umukino wa KKCA ari muri Mukura ari wo mukino mwiza kuri we kuko watumye andi makipe amutekerezaho.
Aha ni naho yavuze ko Rayon Sports yakoze amanyanga kugira ngo imugumane avuye kuyikinira muri CECAFA yo mu 1997, yanze ko asubira muri Mukura VS kandi yari yaragiye muri Rayon nk'intizanyo.
Ati "Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze amanyanga, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, banga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y'uko nsinya Licence ya Federasiyo."
"Rero bavuga ko iyo uyisinye mbere y'indi, bahita babibara ko uri uw'iyo kipe. Ni uko byagenze ariko ntibyazana ikibazo."
Jimmy Gatete yavuze ko ari muri rayon Sports umwaka we wa mbere, mu 1997 yayigiriyemo ibihe byiza cyane kuko ari na bwo yatsinze APR FC ibitego 3 mu mukino umwe.
Muri APR FC ahora yibuka CECAFA Kagame Cup ya 2004 yatwaranye n'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.