Amarira y'ibyishimo kuri Bugesera FC mu gihe Etoile del'Est imanukiye imbere y'abafana ba yo batabasha kuyihoza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amarira ni menshi cyane ku ikipe ya Etoile del'Est imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirirwa imbere y'abakunzi ba yo na Bugesera FC ibitego 3-0.

Wari umukino Etoile del'Est yasabwaga gutsinda kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere ariko birangira byanze kuko na Bugesera FC yari mu murongo utukura nta kosa yagombaga gukora.

Etoile del'Est isubiye mu cyiciro cya kabiri yaherukagamo umwaka ushize, Imanukanye na Sunrise FC yatsinze Marines FC 2-1 ariko bikaba ntacyo bivuze kuko icyari kuyifasha ni uko Bugesera FC na Etoile del'Est zari kunganya.

Uko umukino urimo kugenda

Iminota 4 y'inyongera

Iminota 90 y'umukino ikaba irangiye maze umusifuzi wa kane, Mukansanga Salima yongeraho iminota 4.

88' Abafana ba Etoile del'Est bangiwe gusohoka

Abafana ba Etoile Etoile del'Est bashatase gusohoka ariko DASSO banga ko basohoka umukino utarangiye

Kugeza ubu Sunrise FC na Etoile del'Est ziri mu cyiciro cya kabiri

14. Etincelles 32 (-9)
15. Sunrise FC 32 (15)
16. Etoile del'Est 31 (-19)

76' Impinduka ku ruhande rwa Bugesera: Niyomukiza yahaye umwanya Hitimana Placide, Gakwaya Leonard yahaye umwanya Kaneza Augustin

70' Etoile del'Est ikoze impinduka: Etoile del'Est ikoze impinduka Muhoza Daniel ahaye umwanya Irankunda Daniel

69' Patience arakoye Bugesera: umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience akuyemo umupira ukomeye cyane yari atewe na Sunday Inemesit Akang

66' Gusimbuza kwa Bugesera FC: Dushimimana Olivier ahaye umwanya Gakiza Aime

Etoile del'Est yabuze aho iminera

Etoile del'Est urabona ko byanze, mu bwugarizi irimo guhuzagurika, ni mu gihe mu busatirizi babuze aho bamenera kuko ubwugarizi bwa Bugesera buhagaze neza.

54' Bugesera ikoze impinduka 2

Umunyezamu Habineza Fils François yahaye umwanya Nsabimana Jean de Dieu, Gihozo Irene Basir aha umwanya Kwizera Epaphrodite

53' Daniel wa Etoile del'Est yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo

50' Gooooooal Bugesera FC: Ssentongo Farouk atsindiye Bugesera FC igitego cya gatatu n'umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Byiringiro David

46' Igice cya kabiri kiratangiye, Bugesera FC ni yo itangije umupira

HT: Etoile del'Est 0-2 Bugesera FC

Igice cya mbere cy'umukino kirarangiye. Amakipe yombi agiye kuruhuka ari 2 bya Bugesera FC ku busa bwa Etoile del'Est.

Ku bindi bibuga

Gorilla 2-1 Mukura VS (Warangiye)
Sunrise FC 1-0 Marines (HT)
Kiyovu Sports 0-0 Rayon Sports (igice cya mbere ntikirarangira)

39' Goooal! Igitego cya kabiri cya Bugesera FC: Dukundane Pacifique wahoze muri Etoile del'Est ni we utsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri

37' Goaaal Igitego cya Bugesera: Bugesera FC ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Byiringiro David kuri kufura

33' Muzungu yagerageje ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y'izamu rya Etoile del'Est

30' Muhoza Daniel wa Etoile del'Est yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu rya Bugesera FC ariko Batagatifu Yves awutera nabi unyura hanze y'izamu.

24' Bugesera FC ihushije uburyo bwabazwe: Niyomukiza Evariste ahaye umupira mwiza Dushimimana Olivier bakunze kwita Muzungu ari mu rubuga rw'amahina, awutera yigaramye ariko unyura hanze gato y'izamu rya Habineza Fils François

16' Kurarira kwa Bugesera: Isigizwe Rodrigue ahannye ikosa ashaka Tuyihimbaze Gilbert ariko basifura ko yaraririye

I Nyagatare cyanyoye...

Undi mukino urimo kubera i Nyagatare kuri Golgotha Stadium, Sunrise FC yamaze gushyiramo icya mbere cyatsinzwe na Mukoghotya Robert.

10' Kurarira kwa Etoile del'Est: Kapiteni Mumbere Mbusa acomekeye Batagatifu Yves ariko umusifuzi wa kabiri w'igitambaro avuga ko habayeho kurarira

5' Gusatira kwa Bugesera FC: Evariste yacomekewe umupira mwiza ariko myugariro wa Etoile del'Est, Turatsinze John arahagoboka arawumutanga

4' Koruneri ya Bugesera: Ndayishimiye Celestin yahinduye umupira imbere y'izamu ushyirwa muri koruneri ariko bayiteye yigira mu ntoki z'umunyezamu Patience.

3': Kapiteni wa Bugesera FC, David agerageje gutera mu izamu ariko habura ushyiramo, Evariste asubijemo unyura hanze y'izamu

1': Etoile del'Est ni yo itangije umukino

Umunota wo Kwibuka

Mbere y'uko umukino utangira, umusifuzi Ruzindana Nsoro yabanje gusaba abakinnyi n'abari muri Stade bose guhagurika hagafatwa umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byivanze i Ngoma....

Ubwo imvura yari iguye, abari ahadatwikiriye bahise binjira no mu myanya y'icyubahiro, ubwo imvura yari ihise kubakuramo byagoranye ndetse bamwe mu baguze amatike babanza kubura aho bicara. Ababishinzwe barimo kubikemura.

Nubwo ibitego 15 biri hanze Bugesera FC nta mpungenge ifite

Nubwo Bugesera FC idafite rutahizamu wa yo Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona, abava muri iyi kipe bakubwira ko nta mpungenge ibateye kuko ngo yari amaze iminsi ititwara neza.

Amakuru avuga ko borohereje abatoza akazi kuko kumwicaza ari muzima, nta kibazo afite byari ihurizo kuri bo.

Saa 14:34': Mbere y'uko uyu mukino utangira, muri Stade ya Ngoma hamanutse imvura ikangranyije abari muri Stade, benshi bati "ni imvura y'umugisha".

Abafana bo ni benshi cyane muri Stade ya Ngoma baje kwihera ijisho uyu mukino w'amateka.

Ibyo wamenya kuri uyu mukino

Ni umukino ukomeye cyane ku mpande zombi kuko ikipe itsindwa bidasubirwaho igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mu gihe zanganya byaha amahirwe Sunrise FC kuba ari yo iguma mu cyiciro cya mbere ibaye yatsinze Marines ubundi Bugesera FC na Etoile del'Est zikamanukana.

Ni umukino Etoile del'Est yagiye gukina ari iya 14 n'amanota 31, Bugesera iya 15 n'amanota 29 inganya na Sunrise FC.

N imukino amakipe yombi agiye gukina abura abakinnyi ba yo b'inkingi za mwamba, Bugesera FC ntifite rutahizamu Ani Elijah umaze gutsinda ibitego 15 anganya na Victor Mbaoma wa APR FC akaba ari nabo bayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi, Etoile del'Est ntifite Gabriel Godspower bose bafite amakarita 3 y'umuhondo atabemerera gukina uyu mukino.

Mu mikino 3 yahuje aya makipe yombi, Bugesera FC yatsinzemo imikino 2, banganya umukino umwe.

11 amakipe yombi agiye kubanzamo

Etoile del'Est: Fils Francis, Mumbere Moussa, Turatsinze John, Alex Missiri, Ndayishimiye Celestin, Batagatifu Yves, Sadick Sulley, Gihozo Irene Basir, Fatai Abdullahi, Muhoza Daniel na Niyonshuti Yusufu

Bugesera FC: Niyongira Patience, Nshimirimana David, Niyomukiza Evariste, Isingizwe Rodrigue, Dukundane Pacifique, Byiringiro David, Ntakirutimana Theotime, Gakwaya, Tuyihimbaze Gilbert, Dushimimana Olivier na Ssentongo Farouk

Umutoza Eric Nshimiyimana yarebye uyu mukino
Rutahizamu Ani Elijah utakinnye uyu mukino
Emmy Fire usanzwe ari umujyanama w'abakinnyi benshi
Abafana ni benshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/Amarira-y-ibyishimo-kuri-Bugesera-FC-mu-gihe-Etoile-del-Est-imanukiye-imbere-y-abafana-ba-yo-batabasha-kuyihoza-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)