AMASHUSHO: Abarimo Miss Jolly, Pamella na Kno... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo umugore we yagiraga isabukuru y'amavuko, umuhanzi akaba n'umuganga Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, yandikanye ishimwe, agaragaza ko umugore we Ange Ingabire Tricia asobanuye buri kimwe mu buzima bwe, amwifuriza gukomeza gukabya inzozi nziza mu minsi iri imbere.

Ni ubutumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram igihe umugore we Ange Tricia yizihizaga isabukuru y'amavuko kuwa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2024. Tom Close yasobanuye umugore we mu magambo atatu. Yavuze ko ari umuhanga cyane, umugore uzi kwita ku bantu kandi akaba mwiza imbere n'inyuma.


Tom Close yabwiye umugore we kunogerwa n'isabukuru ye, amwifuriza kongera kurota inzozi nziza kandi akazikabya, arenzaho ko amukunda. Ati 'Uyu munsi w'isabukuru yawe ukubere umunsi wuzuye umunezero, ibyiza no kongera kurota inzozi nziza uzakabya mu minsi iri imbere. Ndagukunda mama w'abana banjye.'

Ibi byishimo rero ntibyagarukiye aho, ahubwo n'inshuti n'abavandimwe ba Tricia bakomeje kumwifuriza ibyiza gusa mu mwaka mushya atangiye. Bamwe mu nshuti ze za hafi rero, bamuteguriye ikirori cyo kumwereka ko bifatanyije nawe ku isabukuru ye y'amavuko ari nako bamwibutsa ko bamukunda.

Muri abo harimo Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, Uwicyeza Pamella n'umugabo we Mugisha Benjamin [The Ben], Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement, n'abandi.

Miss Jolly washyize hanze aya mashusho, yayaherekesheje amagambo agira ati: "Mu ijoro ryashize twizihize Ange wacu mwiza. Uri imbaraga zidasanzwe, turagukunda cyane. Isabukuru nziza na none."


Tricia yashimiye byimazeyo inshuti ze zamuzirikanye zikamukorera ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142873/amashusho-abarimo-miss-jolly-pamella-na-knowless-bakoreye-ibirori-tricia-uherutse-kugira-i-142873.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)