Amatike arimo kugurwa nk'amasuka! Igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho cyasinyanye na Rwanda Cooperation yiteze inyungu ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwanda Cooperation Initiative (RCI)ivuga ko inyungu yiteze mu masezerano yasinyanye n'Igikombe cy'Isi cyabahoze bakina ruhago (VCWC) kizabera mu Rwanda, ari ukwagura imbibi bakongera umubare w'ibihugu bakoranaga na byo.

Rwanda Cooperation Initiative (RCI) ni ikigo gikorera cyane hanze y'igihugu, intego ya yo ni ukubwira amahanga ibyo u Rwanda rwagezeho n'ibyo ruteganya bakaba barwigiraho, gusangiza ibihugu by'amahanga ibyo rwagezeho mu bukungu no kuba na rwo ibyiza babizana mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, ni bwo VCWC na RCI batangije urugendo rw'amasezerano basinyanye muri Mutarama uyu mwaka harimo kumenyekanisha ibikorwa bya yo binyuze mu kwamamaza mu gikombe cy'Isi cy'Abahoze bakina ruhago (Veterans' Clubs World Championship) kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.

Christine Nkulikiyinka akaba umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, yabwiye itangazamakuru ko ikintu cy'ingenzi biteze bazungukira muri iyi mikoranire harimo kubafungurira amarembo bakagera no mu bihugu batageragamo.

Ati "Muri uru rugendo tuzakorana n'ibihugu byo hanze 63, muri byo 47 ni ibyo muri Afurika. Urumva rero bizadufungurira amarembo twagure ibikorwa, tuvuge niba nko muri Latin America (America y'Amagepfo n'iyo Hagati) nta bihugu dufiteyo kandi dufite ibintu byinshi twabigiraho tudafite kandi hari ibyo twabigisha."

Fred Siewe umuyobozi wa VCWV, yavuze ko aya masezerano y'ubufatanye azarushaho kugaraza iterambere ry'u Rwanda binyuze muri Siporo.

Ati "Ubu bufatanye buzaba inzira yo koroshya iterambere ry'u Rwanda binyuze mu bikorwa by'imbere mu gihugu ndetse no mu bikorwa bigamije iterambere, kwereka Isi yose gahunda z'imibereho myiza n'ubukungu bw'u Rwanda mu gihe kizaza."

"Ibaze kubona Ronaldinho yambaye kuri jersey Rwanda Cooperation? Ni izina rinini, ishusho izarebwa byibuze na miliyoni 5."

Bimwe mu bikubiye mu masezerano y'imyaka 3 impande zombi zasinyanye harimo kubambara ku myambaro, kwamamaza muri Stade mu gihe cy'imikino, kuba bari ku byapa by'amamaza aho bazajya bakorera inama, kubatumira mu bikorwa bya bo byose na bo bakaba bahari n'ibindi.

Iki gikombe cy'Isi cy'Abahoze bakina umupira w'amaguru kizaba muri Nzeri 2024 kikabera muri Stade Amahoro, kizitabirwa n'abakanyujijeho muri ruhago 150, amatike yamaze kujya ku isoko ndetse abantu barimo kuyagura cyane.

Fred umuyobozi wa VCWC na Nkulikinyinka umuyobozi wa RCI bavuze byinshi ku masezerano bagiranye
Buru ruhande rwiteze inyungu ifatika ku rundi



Source : http://isimbi.rw/siporo/Amatike-arimo-kugurwa-nk-amasuka-Igikombe-cy-Isi-cy-Abakanyujijeho-cyasinyanye-na-Rwanda-Cooperation-yiteze-inyungu-ikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)