Amavubi yahamagaye abakinnyi 37 bitegura imikino ya Benin na Lesotho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Frank Spittler yamaze guhamagara abakinnyi 37 agomba gukuramo abo azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 ya Benin na Lesotho.

Tariki ya 6 Kamena 2024 u Rwanda ruzasura Benin ni mu gihe tariki ya 11 Kamena ruzasura Lesotho, umukino ukazabera muri Afurika y'Epfo.

Frank Spittler akaba yamaze gushyira hanze urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi 37 azifashisha kuri iyi mikino.

Ni urutonde rwagaragayeho abakinnyi bamwe bataherukaga mu Mavubi nka Rafael York wa Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Samuel Gueulette wa Raal La Louvière iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Dylan Georges Francis Maes wa Jelgava muri Lativia hari kandi n'umunyezamu wa Bugesera FC, Niyongira Patience wahamagawe bwa mbere.

Umukinnyi nka Jojea Kwizera wari wemeye gukinira Amavubi, ukinira Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo yaje kuko ikipe yanze kumurekura kubera imikino bafite yegeranye ni mu gihe na rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah na we wari wasabye ubwenegihugu ngo hari ibyangombwa atarabona.

Abakinnyi 37 bahamagawe

Abanyezamu: Ntwari Fiacre (TS Galaxy), Maxime Wenssens (Royal Union Saint-Gilloise), Muhawenayo Gad (Musanze FC) na Niyongira Patience (Bugesera FC)

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Byiringiro Gilbert (Marines FC), Nsengiyumva Samuel (Gorilla FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (FAR Rabat), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Jerv), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC) na Rwatubyaye Abdul (FC Shkupi)

Abakina Hagati: Dylan Georges Francis Maes (Jelgava FS), Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Gorilla FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Ndikumana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Sibomana Patrick Papy (Gor Mahia), Tuyisenge Arsene (Rayon Sports), Dushimimana Olivier (Bugesera FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Rafael York (Gefle IF) na Hakim Sahabo (Standard de Liège)

Ba Rutahizamu: Muhire Kevin (Rayon Sports), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards) na Mugisha Didier (Police FC)

Amavubi yahamgaye abakinnyi 37



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yahamagaye-abakinnyi-37-bitegura-imikino-ya-benin-na-lesotho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)