Amazi ya Kizimya-Moto yahagaritse ubuzima bwa Volleyball muri Ecole Belge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ya nyuma ya Volleyball yagombaga kubera muri Gymnase ya Ecole Belge kubera ko Umujyi wa Kigali wanze gutanga uburenganzira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 ni bwo imikino ya nyuma muri Volleyball mu bagabo n'abagore yagombaga gutangira ikabera muri Gymnase ya Ecole Belge ahabereye imikino ya 1/2.

Uyu munsi hagombaga kubera umukino wa REG na Police VC mu bagabo mu mwanya wa 3, umwanya wa nyuma mu bagore uhuza APR na Police ndetse n'umwanya wa nyuma mu bagabo ugomba guhuza APR VC na Police VC ni mu gihe umwanya wa 3 mu bagore wa RRA na Ruhango wari uteganyijwe kubera muri Des Anges.

Gusa aya makipe yagombaga gukinira kuri Gymnase ya Ecole Belge guhera saa 2h00' ari na bwo REG na Police zagombaga gukina umwanya wa 3, ntibyakunze.

Banze ko iyi mikino ihabera bitewe n'uko Umujyi wa Kigali wanze gutanga uburenganzira bw'uko itangira gukinirwaho.

Gusa iki kibazo na mbere y'uko imikino ya 1/2 itangira cyari cyabeyeho banze ko bakina maze Umujyi wa Kigali uraza wemera ko ihabera.

Kuri iyi nshuro bikaba byatunguye benshi ubwo nabwo wangaga ko imikino ihabera kandi yaremeye ko 1/2 kihabera.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nubwo Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rifite ibaruwa ibemerera gukinira muri iyi Gymnase, Umujyi wa Kigali nyuma yo kongera gukora isuzuma wasanze hari ibyo iyi nyubako ibura harimo kuba amazi ya Kizimya-Moto nta mbaraga afite (pressure), bituma batabemerera kuhakinira.

Ikindi ni uko ni yo Ecole Belge bari guhindura amapambo y'amazi bitari gukunda kuko ku wa Mbere ni bwo Umujyi wa Kigali ari bwo wari kongera kuboneka ngo uze gukora isuzuma.

Saa 17h52' ni bwo FRVB yafashe umwanzuro ko umwanya wa 3 mu bagabo uhuza na REG na Police na wo ujya muri Des Anges mu gihe bari bagitegereje ko hari impinduka zabo.

Saa 18h47' ni bwo umwanzuro wafashwe ko n'imikino ya nyuma igomba kujya kubera muri Des Anges.

APR yagombaga gukina na Kepler umukino wimuriwe Des Anges



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amazi-ya-kizimya-moto-yahagaritse-ubuzima-bwa-volleyball-muri-ecole-belge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)