Ambasaderi Busingye yakiriye Miss Mutesi Joll... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa amaze iminsi muri kiriya gihugu, aho yatanze ikiganiro mu nama ihuza Abanyafurika biga muri Kaminuza ya 'Oxford' cyibanze ku rugendo rw'u Rwanda mu myaka 30 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inama yahuriyemo n'abantu banyuranye barimo Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Kenya. Uyu mugabo yagerageje no kwiyamamaza ku Mwanya w'umukuru w'Igihugu cya Kenya, ariko biranga.

Tariki 8 Werurwe 2024, Raila Odinga yari i Kigali aho yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame. Odinga aherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Komisiyo y'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agasimbura Moussa Faki Mahamat.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Miss Mutesi Joll yanditse kuri konti ye ya X [Yahoze ari Twitter] agaragaza ko yanyuzwe no kwakirwa na Ambasaderi w'u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye.

Yavuze ko yakiriwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024. Mutesi yumvikanishije ko Johnston Busingye yamugiriye inama kandi amushishikariza gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa asanzwe akora. Ati 'Nagize amahirwe yo guhabwa inama n'ishyaka ryo gukomeza gukora ibyo ndimo.'

Mu butumwa aherutse kunyuza ku rubuga rwa X, Johnston Busingye, yashimye Mutesi Jolly ku bw'ikiganiro yatanze mu nama ya Kaminuza ya Oxford, ndetse n'uburyo yagarutse ku rugendo rwe rw'ubuzima, avuga ko bitera umwete benshi mu rubyiruko rw'u Rwanda babarizwa mu Bwongereza n'ahandi. Ati 'Twashimye.'

Uyu mukobwa yavuze ko uburyo yakiriwe n'itsinda ryo muri Ambasade n'abandi byatumye yiyumva nk'umuntu 'uri mu rugo'.

Iyi nama ihuza abanyafurika biga muri Kaminuza ya 'Oxford', Miss Mutesi Jolly yatanzemo ikiganiro isanzwe itumirwamo abantu bafite amazina akomeye ku Isi. Muri uyu mwaka batumiye, bashingiye ku bantu bafite umubare munini ukurikirana ibikorwa bakora. Â Ã‚ 

Mu bandi bari batumiwe muri iyi nama y'iminsi ibiri, harimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n'Umunyamabanga wungirije w'Umuryango w'Abibumbye, Amina Mohamed.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143458/ambasaderi-busingye-yakiriye-miss-mutesi-jolly-amafoto-143458.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)