Mukasine yagejeje ku Mwami w'abami Naruhito intashyo za Perezida Kagame zihamya umubano ntakuka usanzwe hagati y'u Rwanda n'u Buyapani, Umwami w'abami na we yakira Mukasine amwifuriza imirimo myiza n'intsinzi muri byose.
Naruhito yijeje Ambasaderi Mukasine ubufasha bw'uburyo bwose buzamufasha kuzuza neza inshingano ze muri icyo gihugu, ndetse na we amuha intashyo kuri Perezida Kagame n'Abanyarwanda bose.
Mbere yo guhura n'Umwami w'abami, muri Mata 2024, Ambasaderi Mukasine yari yabanje no gushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Buyapani, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije w'icyo gihugu, Okano Masataka.
Mu Ukwakira 2023 ni bwo Marie Claire Mukasine yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, asimbuye Ernest Rwamucyo wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Loni.
Umubano w'u Rwanda n'u Buyapani watangiye ahayinga mu mwaka wa 1962, ibihugu byombi bikomeza kugirana imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n'ishoramari, uburezi, ubukerarugendo, ubwikorezi ndetse n'umubano ushingiye ku nama.
Amb Mukasine yagaragaje uruhare rw'iki gihugu cyo muri Aziya mu iterambere ry'u Rwanda, agaragaza ko igihugu kirajwe ishinga no gukomeza guteza imbere iyo mibanire y'ibihugu byombi.
Ni iterambere u Buyapani buri gufashamo u Rwanda mu nzego zitandukanye, aho imishinga myinshi inyuzwa mu Kigega cy'u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA.
Irimo kugeza ku baturage amazi meza, kongera umusaruro w'ubuhinzi, guteza imbere ubwikorezi, ibijyanye no kubona ingufu zigonderwa, kurwanya imirire mibi n'ibindi.
Imishinga ya vuba irimo amasezerano ibihugu byombi byasinyanye, aho u Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo y'arenga miliyari 14 z'Ama-Yen (arenga miliyari 118 Frw) azifashishwa mu guteza imbere uburezi, akazishyurwa ku nyungu nto ndetse mu gihe kirekire.
Ni ubwa mbere iki gihugu cyari gitanze inguzanyo ingana ityo mu gufasha u Rwanda, kwimakaza ireme ry'uburezi ntawe uhejwe.
Uretse iyo nguzanyo kandi u Buyapani buherutse gutera inkunga iyubakwa ry'umuyoboro munini mu Rwanda ukura amazi ku ruganda rwa Nzove ukayajyana ku kigega cya Ntora kiri ku Gisozi, aho asaranganywa ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali no hanze yawo.
Ni umuyoboro wuzuye utwaye miliyoni 20$ (arenga miliyari 25 Frw), ukaba nkunga nini u Buyapani bwari butanze mu bijyanye no kugeza amazi meza ku Baturarwanda, kuva ibihugu byombi byatangira gufatanya mu mishinga itandukanye.
Ibyo bikorwa n'ibindi byagezweho mu myaka ishize nibyo Amb Mukasine agaragaza ko azakomeza gusigasira, kugira ngo n'indi mishinga ikomeze gutezwa imbere.
Uretse kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani, Ambasaderi Mukasine, anahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Philippines, Malaysia na Thailand.