Ani Elijah yavuze ukuri ku byo gusaba gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ani Elijah yemeje ko yanditse asaba ubwenegihugu kugira ngo abe yakinira ikipe y'igihugu Amavubi.

Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko uyi rutahizamu wa Bugesera FC ukomoka muri Nigeria yasabye ubwenegihugu ndetse akaba yaranabuhawe.

Gusa ntabwo yagaragaye mu bakinnyi umutoza yahamagaye azitabaza ku mukino wa Benin na Lesotho.

Ani Elijah akaba yabwiye ISIMBI ko yanditse asaba ubwenegihugu, ategereje icyo bazamusubiza ariko yakwishimira guhamagarwa.

Ati "Yego ni byo. Natanze icyifuzo cyanjye, igihe cyo bazampamagara bizanshimisha. Buri kimwe cyose kizamenyekana kuko nk'ubu wabonye ko bamaze guhamagara abakinnyi bazifashishwa, nta gitutu, igihe cyose umutoza azabona ko hari icyo nafasha akampamagara njye nditeguye cyane."

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, riheruka gutangaza ko mu gihe rizabona umukinnyi ufite icyo yafasha azasabirwa ubwenegihugu ubundi azakinire Amavubi.

Yasabye kuba umunyarwanda ategereje asubizwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ani-elijah-yavuze-ukuri-ku-byo-gusaba-gukinira-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)