Rutahizamu wa Bugesera FC ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah yemeje ko Police FC na Bugesera FC ari amwe mu makipe yamwegereye amubwira ko amwifuza.
Uyu rutahizamu usoje umwaka we wa mbere muri Bugesera FC, ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n'uyu mwaka w'imikino nubwo atakinnye umukino usoza shampiyona kubera amakarita 3 y'imihondo yabonye.
Amakuru avuga ko amwe mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, Police FC yegereye uyu musore yifuza ko umwaka utaha w'imikino yayazamo.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Ani Elijah yavuze ko koko ayo makuru ari yo, Rayon Sports na Police FC yamwegereye.
Ati "Mu by'ukuri nkubwije ukuri hari amakipe yanyegereye, bizaterwa na yo, umwanzuro uraza gufatwa nyuma y'uyu munsi, ngiye kwicarana n'abampagarariye turebe igikurikiraho. Yego Rayon Sports na Police FC ziri mu makipe yanyifuje."
Yakomeje avuga ko Bugesera FC itazamugora kuko mu masezerano ye hari ingingo ivuga amafaranga ikipe izamwifuza izishyura.
Ati "Nk'umukinnyi w'umunyamwuga mu masezerano yanjye harimo ibyo ikipe izanyifuza nkifite amasezerano ya Bugesera FC ibyo izatanga."
Ani Elijah akaba asigaranye umwaka umwe w'amasezerano, akaba asoje shampiyona afite ibitego 15 anganya na Victor Mbaoma wa APR FC usigaje umukino umwe ejo wa Amagaju.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ani-elijah-yemeje-ko-hari-amakipe-abiri-akomeye-amwifuza-mu-rwanda