APR BBC yandagarijwe imbere yumukuru wigihu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye uheruka gutorerwa kuyobora Sénégal. 

Ikipe y'Ingabo yakinnye uyu mukino idafite ba kizigenza bayo babiri Noel Obadiah na Adonis Filer bavunikiye mu mukino wo ku wa Gatandatu wa Rivers Hoopers. 

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana abifashijwemo na Axel Mpoyo na Mike Fofana. Agace ka mbere karangiye AS Douanes iyoboye umukino n'amanota 23 kuri 18 ya APR BBC. 

Iyi kipe yo muri Sénégal yakomeje gukina neza cyane no mu gace ka kabiri, abarimo Fofana na Maduk Akec bakomeza kwigaragaza. Abakinnyi ba APR BBC bo amakosa yakomeje kubabana menshi birangira agace ka kabiri karangiye AS Douanes iyoboye n'amanota 44 kuri 28 ya APR BBC. 

Agace ka gatatu kagombaga kwerekana koko niba APR BBC ifite gahunda yo gukuramo ikinyuranyo ikaba yatsinda ariko nk'uko basoje agace ka kabiri bagarutse ubona ko bafite guhuzagurika amakosa aba menshi yaba mu kwataka ndetse no kugarira ariko abasore ba AS Douanes bo bagakomeza kwihagararaho bashaka uko batsinda.

Byaje kubahira cyane bayobora aka gace karangira bafite amanota 63 kuri 46 ya APR BBC. Agace ka nyuma k'umukino kageze abasore ba APR BBC bamaze kwiheba babona ko bidashoboka ko batsinda uyu mukino n'umutoza wabo azana abakinnyi batagaragaye mu mikino yabanje nka Chris Ruta n'abandi. 

Urwego rwabo birumvikana ko rutari nk'urw'abakoreshwaga muri iyi mikino kuko ni umukino wa mbere bo bari bakinnye. Umukino waje kurangira APR BBC itsinzwe amanota 79 kuri 54 ihita ifata umwanya wa nyuma muri iyi Sahara conference biyibuza kuzagaragara mu mikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe mu mpera z'uku kwezi hano i Kigali muri BK arena.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yarebye uyu mukino ari kumwe na Bassirou uyobora Senegal




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142917/apr-bbc-yandagarijwe-imbere-yumukuru-wigihugu-inzozi-zigarukira-nzira-142917.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)