APR FC na Police FC zirifuza umukinnyi wa Bugesera FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe abiri azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions na Confederation Cup, APR FC na Police FC zirifuza umukinnyi wa Bugesera FC, Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu.

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande, wagize umwaka mwiza cyane ko yanahamagawe mu ikipe y'igihugu, ubu ari mu biganiro na Police FC na APR FC.

Uyu mukinnyi uri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu irimo yitegura imikino ya Benin na Lesotho mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 ari ku rutonde rw'abakinnyi APR FC yifuza ibona hari icyo bafasha muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Si yo gusa kuko amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi bigoye ko yazaguma muri Bugesera FC, Police FC binyuze mu mutoza wa yo Mashami Vincent yateye intambwe imusanga i Nyamata mu mwiherero w'Amavubi iranuganiriza ndetse ikaba ari na yo ihabwa amahirwe yo kumwegukana kuko hari bimwe by'ibanze bamaze kumvikana.

Olivier akaba ameze nk'umukinnyi wamaze gufata icyemezo kuko hari andi makipe yamwegereye ayatera utwatsi, nta gihindutse agomba kwerekeza Kacyiru cyangwa Kimihurura dore ko intera irimo atari ndende.

Dushimimana Olivier arifuzwa n'amakipe arimo APR FC na Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-police-fc-zirifuza-umukinnyi-wa-bugesera-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)