APR FC yanganyirije n'Amagaju FC mu birori bi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino wo ku munsi wa 30 ndetse ukaba n'umunsi wa nyuma wa shampiyona wabaye kuri iki Cyumweru saa munani kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino watangiye ikipe ya APR FC iri hejuru abakinnyi bayo barimo Kwitonda Allain Bacca gusa rutahizamu, Victor Mbaoma akabupfusha ubusa imbere y'izamu.

Victor Mbaoma wabonaga afite igitutu cyo gushaka gutsinda igitego hakiri kare kugira ngo anyure kuri Ani Elijah bari bahanganiye ku gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona yakomeje guhusha amahirwe menshi imbere y'izamu nkaho ku munota wa 16 yahawe umupira mwiza na Alain Bacca gusa arekuye ishoti rikubita ku maguru y'umunyezamu w'Amagaju FC.

Amagaju FC yaje gutungurana atsinda igitego ku munota wa 32 gitsinzwe na myugariro w'iburyo Bizimana Ibutihati ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu unyura kuri ba myugariro bose ba APR FC umusanga aho yarahagaze.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira APR FC yashoboraga kubona igitego kuri kufura nziza yari ibonye maze iterwa na Ishimwe Christian gusa umupira unyura hejuru y'izamu gato cyane.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje isatira ishaka uko yakwishyura gusa Amagaju FC aza kubona uburyo buremereye ku munota wa 58,uwitwa Malanda Destin asigaranye n'umuzamu wenyine arekuye ishoti rimukubita mu gituza umupira uba uvuyemo gutyo.

Nyuma yo kurata amahirwe APR FC yahise ikosora Amagaju FC ihita iyitsinda igitego gitsinzwe na Ombolenga Fitina.

Umukino warangiye APR FC inganyije n'Amagaju FC igitego 1-1.Ikipe y'Ingabo z'igihugu yahise isoza shampiyona idatsinzwe iri kumwanya wa mbere ndetse inashyikirizwa igikombe yari yakegukanye ku munsi wa 27 itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

Mu rwego rwo kwishimira iki gikombe cya shampiyona cya 22 yegukanye kuva yashingwa mu 1993 ikipe y'Ingabo z'igihugu yari yateguye ibirori bidasanzwe aho mbere y'uko umukino utangira habanje kujyaho DJ Toxik na MC Brian baba basusurutsa abafana.

Hanakozwe ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gutuma abaje kwihera ijisho uyu mukino bidagadura nkaho abanyeshuri bo ku Nyundo bakomeye ingoma mu buryo budasanzwe.

Chriss Eazy na Riderman bo baririmbye mu mwanya w'ikiruhuko ubwo igice cya mbere cyari kirangiye ndetse na nyuma y'umukino. 

Ikindi kandi uyu mukino wari witabiriwe n'abamwe mu banyabigwi bakiniye APR FC barimo Jimmy Gatete, Eric Nshimiyimana, Didier Bizimana, Sibo Abdul, Ndizeye Aimé Ndanda, Byusa Wilson uzwi nka Rudifu ndetse ninawe wazanye igikombe.

Mbere y'umukino na nyuma yawo hakozwe akarasisi hakomwa n'ingoma



Abanyabigwi b'ikipe ya APR FC nibo bazanye igikombe 






Jimmy Mulisa aganira na mugenzi we Jimmy Gatete bakinanye



Abafana bari biteguye mu buryo budasanzwe 




Dj Toxik wasusurukije abafana muri uyu mukino 


APR FC nyuma yo gushyikirizwa igikombe 









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142892/apr-fc-yanganyirije-namagaju-fc-mu-birori-bidasanzweihabwa-igikombe-amafoto-142892.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)