Abahanzi barimo Chriss Eazy ndetse na Bruce Melodie, byitezwe ko ku Cyumweru ari bamwe mu bazasusurutsa abakunzi ba APR FC ubwo bazaba bakina umukino wa nyuma wa shampiyona ari na bwo bazashyikirizwa igikombe.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, APR FC izakira Amagaju mu mukino w'umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona ya 2023-24.
Kuri uyu mukino ni bwo APR FC izashyikirizwa n'igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye ihigitse andi makipe 15 bari bahanganye.
Nk'ikipe izakira uyu mukino, yanateguye ibirori birimo n'abahanzi bazasusurutsa abafana muri Kigali Pele Stadium mu rwego rwo kwishimira iki gikombe.
Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko umuhanzi wa mbere ari Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi cyane cyane urubyiruko.
Melodie waririmbye 'When She's Around' yakoranye na Melodie, yitezweho kuzatanga ibyishimo kuri iki cyumweru.
Undi muhanzi ISIMBI yamenye ni Chriss Eazy uzwi mu ndirimbo nka 'Agatunda', wanaririmbye indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi 'Jugumila' yahuriyemo na Phil Peter ndetse na Kevin Kade.
Chriss Eazy ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z'abahanzi ya 'Giti Business Group', ni umwe mu bahanzi abakunzi ba APR FC bazishimira kubona babasusurutsa kuko ubuhanga bwe mu kuririmba n'imyandikire y'indirimbo ze, byatumye yigarurira imitima ya benshi.
APR FC izaba ikina na Amagaju irwana no kurangiza umwaka w'imikino wa 2023-24 idatsinzwe muri shampiyona kuko mu mikino 29 imaze gukina yatsinze 19 inganya 10.