APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0, ikomeza gahigo ko kuba itaratsindwa muri shampiyona ya 2023-24.,
APR FC yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, Gorilla FC ni yo yari ifite icyo irwanira, kureba ko gutsinda gutuma yizera kuguma mu cyiciro cya mbere kuko yari itarizera kukigumamo.
APR FC nubwo yari yaramaze gutwara igikombe cya shampiyona ariko yarwanaga n'uko yasoza shampiyona idatsinzwe, kuko nta mukino n'umwe yari yagatsinzwe.
APR FC wabonaga umutoza Thierry Froger yari yagiye akora impinduka zimwe na zimwe, umunyezamu Pavelh Ndzila, Nshimiyimana Yunusu, Ishimwe Christian bari bicaye hakina Ishimwe Pierre, Rwabuhihi Aime Placide na Niyomugabo Claude bakibanzamo.
Gorilla FC iba yabonye igitego cya mbere ku munota wa 6 ubwo barobaga Ishimwe Pierre ariko Niyomugabo Claude umupira akuwukuriramo ku murongo.
Gorilla FC yakomeje gusatira ishaka igitego, wabonaga ko ari yo iri mu mukino, yaje no kubona penaliti ku munota wa 35 ku ikosa Rwabuhihi Aime Placide yakoreye Irakoze Darcy.
Iyi penaliti yaje guterwa na Muhamed Bobo Camara ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo.
APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 40, Ruboneka Bosco yateye ishoti rikomeye maze umunyezamu Yves awukuramo ariko usanga Victor Mbaoma aho ahagaze ahita ashyira mu izamu n'umutwe.
Ku munota wa 45 Iradukunda Simeon yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
Igice cya kabiri cy'umukino, Gorilla FC yashatse uko yishyura iki gitego ariko biranga ahubwo Mugisha Gilbert ashyiramo icya kabiri ku munota wa nyuma. Umukino urangira ari 2-0.
Gutsindwa uyu mukino byatumye Gorilla FC igomba gutegereza umukino w'umunsi wa nyuma wa shampiyona izakinamo na Mukura VS kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere.
Undi mukino w'umunsi wa 29wabaye, Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC 3-2. Ejo Marines FC yari yatsinze Musanze FC 1-0.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-gorilla-fc-ikomeza-agahigo