APR VC yatsinze REG VC mu mikino wa mbere wa kamarampaka (Playoffs) mu bagabo amaseti 3-2.
Uyu mukino wabereye mu ishuri ry'Ababiligi rya Ecole Belge de Kigali riherereye ku Gisozi kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.
REG VC yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona yakinnye na APR VC yabaye iya kane ku rutonde rwa shampiyona.
Umukino warutegerejwe saa 18:00 z'umugoroba gusa waje gutindaho amasaho abiri kuko watangiye saa 20:09, ukaba watinze kubera mu kibuga hagombaga kubanzamo imikino ibiri ya kamarampaka mu bari n'abategarugori nayo ikaba yakerereweho hafi amasaha abiri kuko yaritegerejwe gutangira saa 14:30 gusa ikaza gutangira saa 16:13.
Ni umukino byari byitezwe ko uza korohera ikipe ya REG VC gusa siko byaje kugenda.
REG VC yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino niyo yatwaye iseti ya mbere ku manota 25-23.
APR VC yatangiye iseti ya kabiri neza maze ibasha kuyitsinda ku manota 25-20.
Imbaraga APR VC yarivanye mu iseti ya kabiri ni nazo zayifashije gutwara iseti ya gatatu ku manota 25-17.
IKizere REG VC yazanye cyahise gitangira kuyoyoka kuko yasabwaga gutsinda amaseti abiri akurikirana kugira ngo yizere kubona intsinzi kuri uyu mukino.
Ni ibintu byari bigoye cyane kuko APR VC y'umutoza Mulinge yari imaze kubona amaseti abiri akurikirana ndetse byagaragaraga ko iri mu mukino cyane kurusha REG VC.
Mu iseti ya kane, umutoza wa REG VC ukomoka muri Cameroon Mboulet yakoze impinduka mu kibuga maze akuramo NIYOGISUBIZO Samuel uzwi nka 'Taison' ashyiramo Fred, akuramo kandi umunya-South Sudan Magembo ashyiramo AKUMUNTU Kavalho.
Iseti ya kane yagoranye cyane kuko byageze aho amakipe yombi anganya amanota 24-24. Kugeza aha APR VC niyo yari mu nyungu kuko yariyoboye n'amaseti 2-1 naho REG VC byari bikiyigoye cyane kuko yasabwaga gutsinda kugira ngo irebe ko hakinwa iseti ya kamarampaka.
Hahise hiyambazwa amanota y'inyongezo kuko nk'uko amategeko ya volleyball abiteganya, iyo amakipe anganyijje 24-24 (Bale-bale) bisaba ko ikipe ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota abiri kugira ngo yegukane iseti.
Amakipe yakomeje kugendana kugeza agize 27-27, REG VC ntiyabashije kurenza aya manota kuko byarangiye APR VC iyitsinze ku manota 29-27 ndetse ihita iyitwara iseti ya kane byanatumye umukino urangira ari amaseti 3 ya APR VC ku iseti imwe ya REG VC.
Kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs) aho ikipe ya REG VC irongera kwisobanura na APR VC kugira ngo haboneke ikipe igomba guhura ku mukino wa nyuma n'ikipe izakomeza hagati ya Kepler VC na Police VC.
Source : https://yegob.rw/apr-vc-yatsinze-reg-vc-mu-mukino-ubanza-wa-playoffs/