APR WVC yihereranye Ruhango WVC naho Police WVC itsinda RRA WVC bigoranye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 nibwo hakinwaga imikino ya kamarampaka (Playoffs) mu bagabo no mu bari n'abategarugori mu mukino wa volleyball yarangiye APR WVC na Police WVC ziteye intambwe

Muri iyi mikino yaberaga muri Ecole Belge de Kigali ku Gisozi yatangiye ikipe ya APR WVC yabaye iya mbere ku rutonde rwa shampiyona ikina na Ruhango WVC yabaye iya kane ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino woroheye cyane APR WVC itozwa na KAMASA Aimable, yatsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-11, 25-15) ndetse yongera amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w'iyi mikino ya kamarampaka.

Umukino wakurikiyeho, wari umukino ukomeye cyane wagombaga guhuza Police WVC yabaye iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n'ikipe ya RRA WVC yabaye iya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.

Police WVC yatangiranye imbaraga zikomeye ibasha no kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-21.

RRA WVC yaje mu iseti ya kabiri yisubiyeho maze ibasha kuyitwara itsinze amanota 25-18.

Imbaraga yazanye mu iseti ya kabiri zayifashije no gutwara iseti ya gatatu biyoroheye cyane ku manota 25-13.

Police WVC yarimaze gutakaza amaseti abiri yikurikiranya yazanye imbaduko mu iseti ya kane, Maze ibasha kuyitsinda ku manota 25-19.

Nk'uko amategeko ya volleyball abivuga, amakipe aba agomba gutanguranwa amaseti 3. Ibi nibyo byatumye hiyambazwa iseti ya gatatu muri uyu mukino izwi nka 'seoul'.

RRA WVC yatangiye neza iyi seti ariko ntiyabashije kuyirangiza neza kuko yarangiye Police WVC iyegukanye ku manota 15-12.

APR WVC na Police WVC zabashije kubona intsinzi ku mukino wa mbere wa kamarampaka, gusa kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino ya kabiri ya kamarampaka, akaba ari nayo izagena amakipe agomba kugera ku mukino wa nyuma.

Mu gihe amakipe azanganya umukino 1-1 haziyambazwa umukino wa gatatu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.



Source : https://yegob.rw/apr-wvc-yihereranye-ruhango-wvc-naho-police-wvc-itsinda-rra-wvc-bigoranye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)