Ari wowe Elijah wamugura? - Chairman wa APR FC wanagarutse ku yandi mazina avugwa muri iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bavugwa muri iyi kipe itigeze ibifuza ari ibihuha.

Umwaka w'imikino wa 2023-24 mu Rwanda waraye ushyizweho akadomo, APR FC ikaba yemeje ko yagiye ku isoko hari abakinnyi yatangiye kurambagiza ngo babe bayerekezamo.

Hari amakuru yagiye avugwa ko iyi kipe yifuza abakinnyi batandukanye barimo Leandre Onana wahoze muri Rayon Sports ubu akaba ari muri Simba SC ndetse na rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah ukomoka muri Nigeria

Chariman wa APR FC, Col Richard Karasira akaba yavuze ko abo bakinnyi batari mu bakinnyi iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yifuza ndetse ashimangira ko nubwo Ani Elijah amwemera ariko atamugura.

Ati "Oya ntabwo barimo. Wowe wamuzana Elijah [Ani] ? Njye ndamwemera. Ku giti cyanjye ndamwemera ariko wagira ba rutahizamu babiri b'abanyamahanga ukazabahemba iki? Iyo ni imibare, mushaka tumere nk'abafite abanyamahanga bangahe ku mwanya umwe."

Chairman wa APR FC yijeje abakunzi b'iyi kipe ko bazageragaza kubaka ikomeye umwaka utaha ariko bizashingira ku mikoro kuko na none batakwipasa umupira muremure.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2023-24, ubu APR FC ihanze amaso uruhando Nyafurika umwaka utaha.

Onana na we yavuzwe ko ashobora kwerekeza muri APR FC ariko iyi kipe yabiteye utwatsi
APR FC yemeje ko mu bakinnyi ikeneye Ani Elijah atarimo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ari-wowe-elijah-wamugura-chairman-wa-apr-fc-wanagarutse-ku-yandi-mazina-avugwa-muri-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)