Hari kandi ubumenyi buke bwo kubahiriza no kuzuza ibisabwa mu mihingas inyurnaye kandi aribyo bituma igere ku isoko ryagutse ikaba yanahatana ku ruhando mpuzamahanga, hamwe n'ibindi byinshi byagiye bigaragazwa n'inzobere mu bijyanye no gusesengura amakuru y'amasoko no guteza imbere ubucuruzi.
Ni muri urwo rwego ibigo bya Mastercard Foundation na Trade Mark Africa, ku bufatanye n'Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe [PFTH] batangije ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga 'VIBE' ugamije gukemura ibibazo byagaragajwe no guhanga imirimo mishya hibandwa cyane ku rubyiruko, abagore ndetse n'abafite ubumuga.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itanu aho miliyoni 2 $ [Asaga 2,589,138,000 Frw], azashorwa mu bikorwa byo guteza imbere no kwagura imishinga y'urubyiruko ikora iyongeragaciro ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu ku ya 15 Gicurasi 2024, ubwo umushinga VIBE watangizwaga ku mugaragaro, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije muri Pro Femmes Twese Hamwe, Umubyeyi Marie Mediatrice, yavuze ko mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga hari gahunda nyinshi ziteganyije bitewe n'umwihariko wa buri mugenerwabikorwa.
Ati 'Hari aho uzasanga mu byo bakora icyo bakeneye ari amakuru gusa, abandi bakeeyne amafaranga cyangwa ibikoresho cyangwa usange ahandi bakeneye umubare munini w'abakozi. Hari n'ubwo dushobora guhamagara abafite imishinga itaratangira ariko bafite icyo baheraho hakarebwa uko bafashwa.'
Abafite imishinga mito n'iciriritse ijyanye no kongera agaciro umusaruro w'imboga, imbuto n'indabo; uw'ubworozi bw'inkoko; uw'amata n'inyama ndetse n'uwo kongera agaciro k'umusaruro ukomoka ku bworozi bw'andi matungo nibo bazibandwaho.
Ibikorwa by'imbanziriza mushinga byatangiye mu 2023, bikaba biteganyijwe ko gahunda zo guhura no gufasha abagenerwabikorwa zizatangira muri 2024.
Umuyobozi Mukuru wa VIBE, akaba anakorera Trade Mark Africa, Doreca Musenga, yavuze ko iki kigo kizagira uruhare rukomeye muri uyu mushinga aho kizibanda cyane mu gutanga amakuru y'ibanze akenerwa mu bushabitsi.
Ati 'Tuzatanga amakuru ku bisabwa byose mu gushyigikira ubushabitsi, amahugurwa, tukabigisha ibijyanye n'imisoro n'amategeko yunma hakazamo n'igice cy'ubuvugizi tukabashakira uburyo tubahuza n'abaguzi bibarinda ibihombo.'
Uyu mushinga uteganyijwe kuzagirira akamaro abarenga ibihumbi 20 aho 70% bagomba kuba ari abakobwa n'abagore bari hagati y'imyaka 16 na 35, 5% bakaba ari abafite ubumuga, mu gihe abandi bangana na 5% bagomba kuba ari impunzi. nyuma yawo hazaba hahanzwe utuzi dushya 44,930.
Byitezwe ko ku bufatanye na PFTH, hazatangwa umusanzu mu kugera ku bantu benshi bafite imishinga yongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ahazahangwa imirimo mishya 14,250 ingana na 70% by'iyitezwe guhangwa mu mushinga wose.