Asaga miliyari 5,5 Frw agiye gushyigikira urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga watangijwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umurimo, aho u Rwanda rwareberaga hamwe imyaka 30 ishize n'uburyo urubyiruko rwafashishwe guhanga imirimo.

Uwo mushinga uzakorwa mu myaka ine aho biteganyijwe ko uzagirira umumaro urubyiruko rufite hagati y'imyaka 16 na 30 rufite imishinga y'ikoranobuhanga ishobora gutanga igisubizo ku bibazo byugarije sosiyete mu bice bitandukanye by'igihugu.

Biteganyijwe ko uzamara imyaka ine ugashyirwa mu bikorwa guhera mu 2024 kugeza 2027, aho urubyiruko rurenga 5000 ruzahabwa amahugurwa n'ubumenyi mu gihe ba rwiyemezamirimo bagera 1400 bazafashwa kugera kuri serivisi z'imari.

Minisitiri w'Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko uko urubyiruko rwunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga ruzagenda rurushaho guhanga imirimo inyuranye iruteza imbere.

Yagize ati 'Ku rubyiruko iyo ufite ubuhanga, ukagerageza gukoresha amahirwe igihugu cyacu gitanga, kubona akazi cyangwa kugahanga birashoboka. Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Bitangirira ku kugira intekerezo zo kumva ushaka gutera imbere kuruta uko uri uyu munsi.'

Yakomeje ati 'Ikintu kimaze kugaragara nimureke twicare twige, aha harimo amahirwe yo kwiga ubumenyi bushya mu by'ikoranabuhanga kandi ubwo bumenyi busobanuye kugira akazi gashya.'

Yavuze ko mu ivumburwa ry'ubumenyi bushya mu ikoranabuhanga nk'ikoreshwa ry'ubwenge bw'ubukorano rizwi nka 'AI' rifatwa nk'irishobora gutwara akazi runaka ariko ko rikwiye gufasha urubyiruko kubona akazi kenshi.

Yagaragaje ko Guverinoma, abikorera n'imiryango itari iya leta bikwiye guhaguruka mu kurwanya icikiriza ry'amashuri ku bana kuko riteza ibibazo ku hazaza h'urubyiruko.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette yagaragaje ko hari byinshi bigenda bikorwa mu guteza imbere urubyiruko nubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku kugera ku gishora ari nabyo bifuza kugiramo uruhare.

Ati 'Ibyuho bigenda bigaragara bishingiye ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga. Isi iragenda yimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buzima bwayo bwa buri munsi ariko turacyasanga ikoreshwa ryaryo mu buzima bw'abanyarwanda bose n'urubyiuruko bikiri hasi.'

Yongeyeho ati 'Ikindi ni igishoro haba mu rubyiruko akaba ariho imbaraga zigenda zishyirwa cyane cyane aho hagenda hagaragara ibyo byuho ari nabyo uwo mushinga twatangije uzajya wibandaho. Ni ugukomeza kubakira urubyiruko ubushobozi bushingiye ku ikoranabuhanga mu guhanga umurimo ariko no kurufasha kubona igishoro.'

Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda yagaragaje ko imibare yo mu 2023, igaragaza ko imibare y'ubushomeri iri hejuru ku kigero cya 17.2% mu gihe ku rubyiruko buri kuri 20%.

Yagaragaje ko Abanyarwanda barenga miliyoni umunani begejeje imyaka yo gukora nubwo 41% muri bo bari kugera mu kiruhuko cy'izabukuru.

Imibare kandi yerekana ko muri gahunda u Rwanda rwari rwihaye yo kwihutisha iterambere ya NST1 yahanzwe imirimo 1.374.204 mu gihe hari hateganyijwe guhanga igera kuri miliyoni 1,5.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Prof. Bayisenge yagaragaje ko urubyiruko rwahawe umwihariko kuri iyi nshuro
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima yagaragaje ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko
Abakozi basabwe gukora ibishoboka byose bakimakaza ikoranabuhanga
Umukozi muri MIFOTRA,Ngoboka Francois, yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu guhanga imirimo mu myaka 30 ishize
Hagaragajwe inyungu ziri mu guteza imbere ikoranabuhanga
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yari mu bitabiriye iki gikorwa
Umukozi ushinzwe uyu mushinga muri ILO, Fatima Sirelkhatim, yagaragaje ko uzafasha urubyiruko rwinshi mu gihe cy'imyaka ine iri imbere
Umukozi muri Minisiteri y'Ikoranubuhanga Kunda Esther yagaragaje ko ikoranabuhanga rikwiye gufasha urubyiruko mu iterambere
Urubyiruko rugiye gufashwa kwiteza imbere binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga
Hasobanuwe uko ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa no gufasha urubyiruko kurushaho kwiteza imbere

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyari-5-5-frw-agiye-gushyigikira-urubyiruko-rufite-imishinga-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)