Bamwe bavuye mu byaha basubira ku ishuri: Umusaruro w'amashuri y'imyuga yubakiwe abaturiye imipaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mipaka itandukanye aho u Rwanda ruhana imbibi na Uganda, hubatswe amashuri y'imyuga nu'bumenyi ngiro, yabaye igisubizo ku bahatuye batabonaga aho abana babo bajya kwigira umwuga.

Mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kivuye hubatswe Ishuri ryisumbuye ry'imyuga n'ubumenyi ngiro ryitiriwe Mutagatifu Paul Murwa, higishwa amashami y'ububaji n'ubwubatsi ku bana batuye muri iki gice kitabagamo ishuri na rimwe ry'imyuga.

Aya mashuri yubatswe hagamijwe gufasha abaturiye imipaka kubona ubumenyi ngiro bwatuma bashobora gukora, ari no mu turere twa Gicumbi na Nyagatare dukora ku mipaka y'u Rwanda na Uganda.

Muri Gicumbi hari Ishuri ryisumbuye ryisumbuye y'imyuga n'ubumenyi ngiro rya Cyumba (Cyumba TSS) n'irya Mukarange. Ni mu gihe muri Nyagatare hubatswe irya Ntoma (Ntoma TSS) n'irya Shonga.

Urubyiruko n'abakuru bize muri aya mashuri bose bahuriza ku kuba mbere iyo bakeneraga kwiga umwuga byarabasabaga kujya mu rugo rw'umuntu cyangwa aho akorera kuhigira, bakishyura akayabo kandi ntibibahe ubumenyi bufite ireme.

Bavakure Innocent wize ubukanishi muri TSS Cyumba, ubu akanika ibinyabiziga mu gasantere ka Maya hafi y'ikigo yizeho. Uyu mugabo ufite umugore n'abana batatu yashatse kujya kwiga ubukanishi i Kigali biramwangira kubera kubura ibizasigara bitunga umuryango we.

Inzozi ze yazikabirije muri TSS Cyumba, yiga umwaka umwe none yatangiye gusarura ifaranga. Ubu ikibazo gikeneye amafaranga acyikemurira bitamugoye.

Yagize ati 'Iyo ngize ikibazo gikemuka nta kindi kintu nkoresheje bivuye hano! Ubwo se urumva umusaruro utarimo? Ubu ntabwo nabura amafaranga nk'ibihumbi 10 Frw biba kuri Mobile Money yamfasha gukemura ikibazo kintunguye.'

Ibi kandi bisa n'ibivugwa na Tuyizere Sarah w'imyaka 21, IGIHE yasanze ari kubaza mu Gakiriro ka Nyagatare. Amaze gucikiriza amashuri, yagiye kwiga umwuga abaturanyi bavuga ko agiye mu buraya, ariko ubu afasha ababyeyi bivuye mu mafaranga awukoreramo.

Ati 'Iyo umuntu ampamagaye ngo afite ikiraka akampa amafaranga mbasha kwizigama andi nkabasha gufasha ababyeyi ndetse nkanigisha basaza banjye.'

Umuriza Ruth, wize ubudozi [Fashion Design] muri TSS Ntoma, ubu akorera ku mupaka wa Kagitumba. Yabwiye IGIHE ko yemeye kujya kwiga ari mukuru kugira ngo abashe kwiteza imbere.

Uyu mubyeyi w'imyaka 37, mu minsi mike amaze asoje amasomo yinjiza amafaranga atuma afatanya n'umufasha we mu bikorwa by'iterambere ry'umuryango.

Ati 'Naguze imashini ya kabiri, mu gihe habonetse umwana nigisha araza nkamwigisha. Mu bushobozi mfite, sinshobora kubura ibihumbi 20 Frw ku kwezi, nkakuraho ay'inzu, nkakuraho umusoro, ubu ngubu ntabwo nshobora kubura 1000 Frw cyo guhaha, cyangwa umwana yajya kwiga nkamuha amafaranga.'

Umuriza avuga ko mu myaka itanu iri imbere yizeye kuzaba ashobora gupiganira amasoko manini kandi akayatsindira.

Abari abarembetsi ubu batunzwe n'umwuga unoze

Aho amashuri yubatse hari mu ndiri y'ubucuruzi bwa magendu byakorwaga n'abazwi nk'abarembetsi, bavanaga ibicuruzwa muri Uganda.

Mu Karere ka Gicumbi abakuwe mu burembetsi bakajyanwa mu mashuri ya tekiniki ni 502, mu gihe muri TSS Ntoma hize abahoze mu burembetsi 73, muri bo 37 bize ubwubatsi abandi biga ubudozi.

Nkomamashyi Jean de Dieu w'imyaka 49, atuye mu Kagari ka Rusambya, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Yabwiye IGIHE ko yavuye mu burembetsi, yiga ubwubatsi kandi umwuga we uramutunze n'umuryango we.

Ati 'Kuva nareka uburembetsi, buri munsi mu gitondo kare ndaza ngasaba akazi, kabura nkajya gukora ibindi n'ejo nkagaruka ariko nkakomeza gukora ubufundi nigiye.'

Abayobozi b'amashuri yisumbuye ya tekiniki yubatswe ku mipaka bavuga ko yagize uruhare mu iterambere ry'ibice yubatsemo kuko ibikoresho bikoze mu biti, imyambaro ndetse n'ubufundi bikorwa na benshi mu rubyiruko rwayizemo.

Aho IGIHE yasanze inyubako zicyubakwa harimo abafundi bahize bazikoraho, ndetse hari n'aho batanga umusanzu mu gufasha abatishoboye.

Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya Ntoma, Alphonse Renzaho yagize ati 'Mu Mirenge duturanye yaba Matimba turimo, Musheri, Rwempasha ndetse na Rwimiyaga dufitemo TVET imwe ya Leta. Bivuze ko iki ni cyo kigo cyonyine umuturage wa hano ashobora kubonamo ubumenyi, rero tujya tugira ibikorwa byo kubakira abatishoboye, kuko abanyeshuri baba bazi kubaka inzu tuyisiga imeze neza, kandi n'ubu turumva ibyo bikorwa bizakomeza.'

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yabwiye IGIHE ko urubyiruko rwize mu mashuri yubatswe ku mipaka bahise bashingirwa amakoperative 11 agomba kunyuzwamo inkunga izabafasha gukabya inzozi bari baravukijwe n'imirimo mibi.

Ati 'Bose bagiye bahabwa akazi kugira ngo babashe kuzamuka, duce n'icyo kintu cy'uburembetsi no kumva ko abantu bagomba guhora bambuka umupaka kugira ngo bajye gushaka imibereho.'

'Ubu twatangiye kubashyira mu makoperative, aba bose bigishijwe twabashyize mu makoperative 11, tubaha n'ubufasha, buri koperative izahabwa 5.000.000 Frw kugira ngo bagire uburyo bwo gutangira, bagure ibikoresho by'ibanze bashobora gutangiriraho tugire n'aho tubabariza bari hamwe.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen na we yabwiye IGIHE ko abize imyuga bashyizwe mu makoperative ashingiye ku myuga bize, kugira ngo bazabashe kuyikomeza no kwiteza imbere.

Ati 'Hari amafaranga bagenerwaga yo kubafasha kugira ngo bige, twakoze ku buryo bagiye gusoza twarabashyize mu makoperative tugenda tubazigamira, kuri ayo mafaranga barihirwaga tugenda tubagira inama bakagira ayo bazigama, noneho basoje kwiga baba bafite koperarive ifite amafaranga hanyuma bongera no guhabwa inkunga.'

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rishinzwe kubaka no gusana inyubako za Leta mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, Fabrice Sebagira yabwiye IGIHE ko mu bihe byashize amashuri yagiye yubakwa mu bice by'imijyi biteye imbere, ari yo mpamvu iki kigo cyahisemo kubaka mu mirenge y'ibyaro yegereye imipaka kugira ngo n'urubyiruko ruhatuye rugezweho ayo mahirwe.

Ati 'Hari hari urubyiruko rwinshi muri kariya gace gakikije umupaka muri Burera, Gicumbi na Nyagatare, wasangaga ntaho bafite bigira uwo mwuga, ugasanga igishoboka ari ukubura icyo bakora bakisanga bagiye mu ngeso mbi, serivisi twakabaye dutanga ugasanga barambuka mu buryo butemewe bajya kuzishaka mu buryo butanemewe, abandi bakajya gushaka ubuzima aho wasangaga bajya mu bikorwa byo kwinjiza za magendu, ku buryo ubona kuva ishuri ryajyaho ryatumye urubyiruko rwari ruhari ubona koko runyotewe kugira ishuri ribegerejwe ribaha ubumenyi ngiro bukenewe aho ngaho.'

Sebagira avuga ko uduce twubatswemo amashuri bigaragara ko dufite amahirwe yo gutera imbere ahubwo haburaga ubumenyi butuma abahatuye bakora.

Abayobozi b'amashuri bagaragaje ko abayasojemo ari bo biganje mu gukora ibikoresho bitandukanye bifitanye isano n'imyuga ihigishirizwa.

Ikigo cy'u Rwanda Gishinzwe guteza imbere imiturire, [Rwanda Housing Authority] gitangaza ko amashuri yisumbuye ya tekiniki ya Cyanika na Kivuye mu karere ka Burera yatwaye 1.465.163.101 Frw, aya Ntoma na Shonga muri Nyagatare atwara 1.472.932.093 Frw mu gihe Cyumba na Mukarange yo mu karere ka Gicumbi yatwaye 1.447.113.495 Frw.

Amashuri yubatswe i Kivuye hafi y'umupaka w'u Rwanda na Uganda yatumye abana batongera kwambuka bajya guhaha ubumenyi hakurya y'igihugu
Ni amashuri yatumye baruhuka ingendo ndende bakoraga bajya mu tundi turere
Abanyeshuri benshi bahigira ububabaji
Ishuri rya TSS Cyumba muri Gicumbi ryigishije benshi mu bari abarembetsi, ubu batunzwe n'umwuga wo gukanika
Bize gukanika imodoka n'ibindi binyabiziga bitandukanye
Ishuri ry'imyuga rya Ntoma riri mu Karere ka Nyagatare
Tuyikunde Joyce wize muri TSS Ntoma ubu adoda imyenda muri Centre ya Matimba
Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya Ntoma, Alphonse Renzaho yavuze ko mu mirenge yose abakuru n'abato bahagana bashaka ubumenyi
Umuriza Ruth yize muri TSS Ntoma ari umubyeyi ariko ubu adodera ku Mupaka wa Kagitumba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-bavuye-mu-byaha-basubira-ku-ishuri-umusaruro-w-amashuri-y-imyuga-yubakiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)