Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n'abaturage. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports ni imwe mu makipe afite izina rikomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda ndetse no mu karere. Ni ibigwi ikomora ku bikombe yatwaye mu myaka hafi 60 imaze ishinzwe, amazina akomeye y'abakinnyi yareze, n'ibindi biyihesha ishema mu ruhando rw'andi makipe.

Iyo rero 'Gikundiro'( akabyiniriro yahawe n'inkoramutima zayo) idatwara ibikombe, kandi siyo kipe yonyine inyuzamo ikagira ibihe by'umusaruro muke, bamwe mu bakunzi bayo bashaka uwo begekaho impamvu, aho kwisuzuma ngo barebe niba mu by'ukuri uruhare runini rutarabaye urwabo.

Rayon Sports yazahajwe cyane n'ibihe bya Covid-19, ingaruka zayo ziza ziyongera ku bindi bibazo by'ingutu iyo kipe yari isanganywe, birimo ubukene n'imiyoborere idahwitse.

Ibi si umwihariko wayo gusa, kuko usanga amakipe menshi mu Rwanda abayeho byo kurenza umunsi, ariko byageze kuri Rayon Sports bihumira ku mirari, kuko amikoro ahanini iyakesha abakunzi bayo.

Mu gihe nibura ayandi makipe afite inkunga iva muri Leta, birumvikana ko kuba Covid-19 yarajegeje ubukungu bw'abafashaga Rayon, byayigizeho ingaruka zihariye.

Abasangiye ubusa rero koko bitana ibisambo. Ubukene buturutse ahanini kuri icyo cyorezo bwanakuruye amacakubiri, maze kuva ku bafana kugeza no ku bayobozi barashyamirana hagati yabo, hafi guterana ibyuma. Byasabye ko inzego nkuru z'Igihugu zihagurukira ibibazo bya Rayon Sports, ngo zitabare uwo muryango w'abaturage benshi.

Ni uko Perezida wa Repubulika yashinze Minisitiri w'Imikino gusesengura no gukemura ibibazo bya Rayon Sports, maze, mu gushaka umuti urambye, Minisitiri Aurore Munyangaju nawe yiyambaza Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, cyane ko ari narwo rufite mu nshingano imiryango nka Rayon Sports.

Nyuma y'ubusesenguzi bwimbitse, byaje kugaragara ko ikibazo nyamukuru cy'iyi kipe gishingiye ku miyoborere mibi n'amategeko atari akijyanye n'ibihe.

Komisiyo y'abanyamuryango ba Rayon Sports(yari iyobowe na Murenzi Abdallah wigeze no kuba Perezida w'iyi kipe) yashyizweho, ihabwa inshingano zo kuvugurura ayo mategeko, ndetse no gutegura amatora y'ubuyobozi bushya, bwagombaga gusubiza ibintu mu buryo. Uko niko muw'2020 hashyizweho Komite nshya ya Rayon Sports, iyobowe na Perezida Jean-Fidèle UWAYEZU.

Iyi Komite yagombaga guhangana n'uruhuri rw'ibibazo, birimo kunga 'abareyo', kwishyura imyenda ikabakaba miliyari, kugarura ubumwe bw'abareyo, no guca akajagari kari karabaye akarande mu miyoborere ya Rayon Sports.

Nubwo intego zitaragerwaho 100%, abazi neza Rayon Sports yo hambere, bishimira ko ubu iyi kipe ari intangarugero mu gukorera mu mucyo, ndetse byatangiye no gutanga umusaruro, nko kongera umubare w'abafatanyabikorwa (sponsors), guhembera abakozi ku gihe, kwirinda imanza zishingiye ku kwica amategeko, n'ibindi byiza buri wese mu bakunda umupira w'amaguru bashima.

Burya rero hari abantu bagorwa no kwakira vuba impinduramatwara, cyane cyane abumva yarabakuye amata mu kanwa. Ntawe utazi ko hari abatishimiye ko akajagari mu mikoreshereze y'umutungo wa Rayon kacitse( cyangwa kagabanutse), kuko hari abo kagaburiraga.

Nk'uko twabivuze haruguru, amakipe yose siko buri mwaka atwara ibikombe. Hari n'ayo tuzi mu Rwanda no mu mahanga baturusha ibigwi muri ruhago, amaze imyaka itabarika atazi igikombe. Nyamara ntibiba intandaro y' umwiryane, nk'uwo tubona muri Rayon iyo itabaye iya mbere muri shampiyona, nk'uko biyigendekeye muri iyi myaka 5 ishize.

Aho gushyira mu gaciro ngo barebe impamvu zo kubura ibyo bikombe, zirimo bwa bukene twavuze, ndetse na bamwe mu bakunzi ba Rayon bayitereranye(simvuze abayigambanira), hari abashaka uwo bagerekaho umutwaro, bikababaza kurushaho iyo hagaragayemo n'ababaye mu buyobozi bw'ikipe, kandi bo nibura bagombye kuba bazi ibisabwa ngo wegukane igikombe.

Urugero rwa hafi, ni amagambo uwitwa Saïd HABIYAKARE, wabaye Visi-Perezida wa Rayon Sports, yavugiye mu kiganiro cy'imikino kuri Radiyo FINE FM, kuri uyu wa gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, aho yunze mu ry'abavuga ngo' RGB na Minisport bambuye Rayon Sports ba nyirayo'! Bwana Habiyakare yagize ati:' Uko Rayon sports iyobowe ubu n'ibibazo ifite, niko babyifuza, kandi nibabishaka bazabikemura'.

Habiyakare Saïd kandi yongeyeho ko nta kuntu Perezida wa Repubulika yaba atazi neza ikibazo cya Rayon Sports, kandi 'aramutse abishatse nta nubwo byamutwara amasegonda 30 ngo agikemure,abonye kibangamiye abaturage. That's it'.

Ibi bisobanuye ko ubuyobozi butakemuye ibibazo bya Rayon Sports, ahubwo bwayishyize mu maboko mabi, ndetse bukaba bwishimiye ibibazo ifite, kuko '.muri bariya bise ntawe umusonga ubuza gusinzira iyo Rayon Sports yatsinzwe'.

Basomyi ba Rushyashya, hari uguteranya ubuyobozi n'abakunzi batabarika ba Rayon Sports kuruta uku?

Nibyo, Rayon Sports ntiyahiriwe n'uko yari yateguye gahunda cyane cyane muri uyu mwaka w'imikino wa 2023/2024. Impamvu zashakirwa ku kuba yaratakaje abakinnyi benshi bakomeye kandi hagati mu irushanwa. Utaribwa ntamenya kurinda, kandi ndahamya ko Abakunzi n'abayobozi ba Rayon bashobora kuba bahakuye isomo, kuko ingorane zigisha gushaka ibisubizo.

Birashoboka ko Habiyakare Saïd yarenzwe n'amarangamutima, akitwara nk'umufana wifuriza kipe guhora ku isonga.Yewe biranashoboka ko yagize igihunga cya micro akavuga ibyo atateguye, cyane ko ngo yashubije abanyamakuru avuye mu bitotsi. Twese turi abantu, kunyerera ku ijambo ntawe bitabaho.

Ariko se koko, umuntu w'inararibonye nka Saïd Habiyakare wabaye mu nzego z'ubuyobozi, (umusirikari mu Ngabo z'Igihugu, Konseye wa Nyamirambo mu bihe bitanoroshye, Perezida w' inama y'ubutegetsi ya Banki y'Abaturage ya Nyamirambo twese tuzi uburyo gucunga amafaranga bigorana, …) niwe utazi ko ubuyobozi bw'u Rwanda budashobora kugambirira igikorwa kibangamiye abaturage?

Nka bundi buhe se yumvise Perezida Kagame yamenye igihangayikishije Umunyarwanda akacyirengagiza?

Bwana Habiyakare, tugusabye guca bugufi ugasaba imbabazi abo wateranyije na rubanda, bitaba ibyo, amagambo wavugiye kuri Fine FM tukayafata nk'ihame wemera.

The post Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n'abaturage. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bahoze-bayobora-rayon-sports-barateranya-leta-nabaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-bahoze-bayobora-rayon-sports-barateranya-leta-nabaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)