Barajyahe ko baje ! Apr Fc yashyize hanze Application ikoreshwa muri telefone ariko kuyikoresha bisa kwigomwa ibirayi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Apr Fc yamaze gushyira hanze Application ikoreshwa muri za telefone. Application nubusanzwe ikaba yiswe APR FC.

Ni Application yageze kuri Play Store no kuri App Store aho abantu basanzwe bagurira Application zitandukanye.

Kumanura(ku downloading) iyi App ni ubuntu ku bantu bose. Iyo ufunguye iyi App bagusaba gufungura konti nshyashya cyangwa kwinjirira kuri konti isanzwe.

Umuntu wese ugiye gukora konti muri iyi App bamubaza Fan Club abarizwamo, bivuze ngo iyi App igenewe abafana ba Apr Fc.

Iyo ugeze mo imbere umaze gukora konti, kugirango utangire uyikoreshe bagusaba kugira ayo wishyura y'ubunyamuryango.

Iyo umaze gutunganya ibintu byose, mo imbere usangamo amakuru atandukanye avuga kuri Apr ndetse na shampiona y'u Rwanda muri rusange.



Source : https://yegob.rw/barajyahe-ko-baje-apr-fc-yashyuze-hanze-application-ikoreshwa-muri-telefone-gusa-kuyikoresha-bisa-kwigomwa-ibirayi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)