Barore Cléophas yahawe impamyabushobozi ari uwa mbere muri Théologie - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi ku nshuro ya kabiri wabereye i Masaka aho iri shuri riherereye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024. Iri shuri Rikuru ry'Abangilikani ryatanze impamyabushozozi z'Icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ndetse n'iz'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu mashami ya Théologie, ndetse no mu Ishami ry'Uburezi bwo mu marerero no mu mashuri y'incuke.

Pasiteri Barore Cléophas wahawe impamyabushobozi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Théologie ari uwa mbere, yavuze ko yishimiye kuba we na bagenzi be bagiye gukora ivugabutumwa rya kinyamwuga nyuma y'uko Urwego r'Igihugu rw'Imiyoborere rubitanzeho umurongo wo kubanza kubyiga.

Yanashishikarije abandi kwiga iri somo mu gihe biyumvamo umuhamagaro w'ivugabutumwa.

Ati 'Turakangurira n'abandi bose bumva bafite akayihayiho ko kwiga ariko bagahura n'imyumvire ivuga ko kwiga Théologie bigusha, ariko si byo. Kwiga Théologie ntibibuza umwuka w'Imana gukora, ubitekereza gutyo azaze arebe cyangwa se anaturebereho. Tugiye gukorera aho dusanzwe dukorera Umurimo w'Imana kandi tuzakorana umutima wacu, ubwenge n'amaboko kinyamwuga kugira ngo duhindure Abanyarwanda ariko tubahindurire kwinjira mu Bwami bw'Imana."

Pasiteri Barore kandi yavuze ko kwiga Théologie byongera ubumenyi bwo gukora ivugabutumwa kinyamwuga ku babufitiye inyota ariko ko nanone ibyo bidakuraho ko hari abayize ariko bayobya rubanda nkana, bityo ko abemera bagomba kuba maso.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa EACC, Dr Musafiri Malimba Papias yavuze ko iri shuri riri kwaguka kuko ku nshuro ya mbere ryatanze impamyabushobozi ku bize Théologie, none ubu hakaba hariyongeyemo n'uburezi ndetse rikaba rigiye no gutangiza andi mashami ajyanye n'ubuvuzi.

Dr Musafiri yavuze ko kandi aba bahawe impamyabushobozi bitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu gukora ivugabutumwa kinyamwuga ndetse n'abazakora mu marerero bakaba bazakora babifiteho ubumenyi, bahereye ku marerero Itorero rya Angilikani rifite mu Gihugu.

Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y'Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal, yavuze ko EACC ari ishuri rifite icyerekezo kandi ko rizanafasha Leta muri gahunda zayo zitandukanye.

Yagize ati "Iri shuri Rikuru ryigisha ibintu by'ingirakamaro harimo abize ibijyanye na Théologie bagiye kubikora babihuguriwe neza ndetse hari n'abasoje mu masomo bagiye gufashamo amarerero. Harimo n'amasomo ajyanye n'ubuzima [azafungurwa] azafasha Minisiteri y'Ubuzima muri gahunda ifite yo kongera abakozi. Nka Leta turabona iri shuri nk'umufatanyabikorwa mwiza."

Mu bandi bahawe impamyabumenyi muri EACC harimo n'umuyobozi wa Radiyo Inkoramutima, Niyifasha Didas wahawe A0 muri Théologie. Ni mu gihe uwahize abandi bose mu manota meza ari Cyimana Gaspard usanzwe ari umuvugabutumwa na we wahawe A0 muri Théologie.

Pasiteri Barore yishimiye gusoza amasomo ye
Abanyeshuri basoje amasomo bari bafite akanyamuneza
Arcbishop Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi w'Itorero Anglikani ry'u Rwanda yari yitabiriye ibi birori byo gutanga impamyabumenyi
Uhereye ibumoso, Dr. Musafiri Malimba Papiasa, Eng Gatabazi Pascal na Bishop Mbanda Laurent
Byari ibyishimo ku basoje amasomo yabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barore-cleophas-yahawe-impamyabushobozi-ari-uwa-mbere-muri-theologie

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)