Bayobowe nUmunyafurika! Abantu 10 bakurikirw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu rero, mu gihe hari abagihanganye no kubona abantu bacye babakurikira kuri TikTok, hari n'abandi basa nk'abayoboye kuri uru rubuga bitewe n'uko bamaze kugira umubare munini w'abantu bakurikira ibyo babasangiza bikubiyemo inyigisho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, umuziki w'ibihugu bitandukanye n'ibinndi bintu byinshi byiganjemo ibyo gusetsa abantu.

Dore urutonde rw'abantu 10 ba mbere bakurikirwa kurusha abanda ku rubuga rwa TikTok mu 2024:

1. Â Ã‚ Ã‚  Khabane Lame


Khabane Lame ukoresha amazina ya Khaby Lame kuri TikTok, ni umusore umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yiganjemo ayigisha ibintu binyuranye mu buryo busekeje. 

Kugeza ubu Khaby ufite inkomoko muri Senegal ariko agakurira mu Butaliyani, akurikirwa n'abantu barenga miliyoni 162, akaba yifashisha urubuga afite mu gusetsa no guha abamukurikira ibyishimo. Video ze azikora mu Gitaliyani no mu Cyongereza, agatanga amasomo mu buryo bw'urwenya ashingiye ku biri kuba mu buzima busanzwe.

2. Â Ã‚ Ã‚  Charli D'Amelio


Umunyamerikakazi Charli D'Amelio ni we uza ku mwanya wa kabiri akaba akurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 154 ku rubuga rwa TikTok. Ni umubyinnyi w'icyamamare akaba n'umukobwa ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zose haba kuri TikTok, Instagram, X [Twitter], no kuri YouTube. 

Mu mashusho ashyiraho atuma akurikiranwa cyane, harimo ayo kubyina ndetse n'ayigisha ab'igitsinagore gukoresha ibirungo by'ubwiza. Usibye ibihembo bikomeye yagiye yegukana ndetse na za kompanyi zikomeye yamamariza, uyu mukobwa azwiho guhorana akanyamuneza, kwita ku bafana be, no gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa by'ubugiraneza.

3. Â Ã‚ Ã‚  Mr Beast


Mr Beast wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe uza ku mwanya wa gatatu ku mwanya wa gatatu mu bakurikirwa cyane kuri TikTok akaba akurikirwa n'abarenga miliyoni 95 abikesheje amashusho asekeje ariko arimo ubuhanga buhambaye ashyira kuri uru rubuga. 

Azwi cyane mu bikorwa by'ubugiraneza birimo gutangiza uruganda rukora ibiryo, gukusanya amafaranga yo gutera ibiti, kuvana imyanda mu nyanja, no gufasha abakeneye ubufasha hamwe n'intego afite yo kugira isi ahantu heza. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, YouTube, na Twitter, MrBeast asangira abantu ibikorwa akora bigira ingaruka nziza ku isi, bishishikariza abamukurikira gukora ibikorwa byiza.

4. Â Ã‚ Ã‚  Bella Poarch


Bella Poarch nawe ni umunyamerikakazi ukurikirwa n'abarenga miliyoni 94 kuri TikTok akaba ari nawe uza ku mwanya wa kane mu bakurikirwa cyane kuri uru rubuga. 

Amashusho ye yigisha abantu ibijyanye n'imikoreshereze y'ibirungo by'ubwiza ndetse n'ubwamamare bwe mu muziki nk'umuraperi ukunzwe n'abatari bacye, bituma video ze zikundwa n'amamiliyari atagira ingano.


Mu kiganiro yagiranye na Vevo Footnotes, Bella yahishuye ko ibara ry'umuhondo rifitanye isano n'ahahise he, n'uburyo yatotezwaga aho yakuriye muri Philippine, ndetse n'uburyo indirimbo ye 'Living Hell' ivuga neza inkuru y'ubuzima bwe.

5. Â Ã‚ Ã‚  Addison Rae


Addison Rae nawe ni umunyamerikakazi ukurikirwa n'abarenga miliyoni 88 kuri TikTok. Arazwi cyane kuri uru rubuga ndetse no kuri Instagram bijyanye n'umwuga akora wo gukina amafilime. Amaze kwigizaho abafana benshi kandi yakoranye n'ibigo bikomeye nka Reebok, L'Oreal, na American Eagle. 


Yakunzwe cyane muri filime zitambuka kuri Netflix zirimo "He's All That" na "The Family Firm." Addison azwiho gukunda kubyina, no kwamamariza ibigo nka Vital Proteins na Item Beauty.

6. Â Ã‚ Ã‚  Zach King


Zach King wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe uza ku mwanya wa gatanu mu bakurikirwa cyane kuri TikTok ku isi, hamwe n'abamukurikira barenga miliyoni 82. Ni umunyabufindo (Magician), umenyerewe cyane mu mashusho atangaje ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze. 

Hamwe n'impano ye itangarirwa na benshi, Zach akorana n'abahanzi batandukanye kandi akora n'amafilime. We n'umugore we witwa Rachel bavuganira abana bari mu marerero atandukanye. Zach kandi, afite ishyaka ryo gutera imbaraga ab'igisekuru kizaza cy'abanditsi b'inkuru no guhanga udushya.

7. Â Ã‚ Ã‚  Kimberly Loaiza



Uza ku mwanya wa karindwi mu bakurikirwa cyane kuri TikTok, ni umuhanzikazi, uvuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, umushabitsi kuri YouTube, uzwi cyane muri video z'ubuzima bwe bw'umuziki ndetse n'imibereho isanzwe akunda gusangiza abantu. Hamwe no kugira abamukurikira kuri TikTok barenga 81, Loaiza yubatse izina muri Amerika y'Amajyepfo.

8. Â Ã‚ Ã‚  Cznburak


Umunyaturukiya Cznburak niwe uza ku mwanya wa 8 mu bakurikirwa cyane kuri TikTok hamwe n'abamukurikira barenga miliyoni 75. Uyu, ni umutetsi ukomeye cyane muri Turukiya, akaba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga abikesheje amashusho agenda ashyiraho y'amafunguro akoranye udushya twinshi n'ubuhanga bwihariye. 

Bitewe n'amamiliyoni y'abantu bamukurikira n'amamiliyari y'abakunda ibihangano bye, Cznburak yabaye umwe mu batetsi bazwi cyane muri Turukiya no ku isi muri rusange.

9. Â Ã‚ Ã‚  The Rock


Dwayne Johnson wamenyekanye nka The Rock niwe uza ku mwanya wa cyenda mu bakurikirwa cyane kuri TikTok, aho akurikirwa n'abarenga miliyoni 74. The Rock, ni umukinnyi wa filime, Producer, ndetse akaba yarahoze ari n'umukinnyi wa siporo yo kurwana wabigize umwuga.

10. Will Smith


Uza ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde, ni umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Amerika, Will Smith ukurikirwa n'abantu basaga miliyoni 74 kuri TikTok. Arazwi cyane kuri YouTube, akaba yarashakanye n'umukinnyi wa filime Jada Pinkett Smith bamaze kubyarana abana batatu. 

Yegukanye ibihembo bikomeye birimo Grammy enye n'ibindi bitandukanye. Uyu mugabo, amenyerewe cyane mu mashusho asubizamo benshi ibyiringiro asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143136/bayobowe-numunyafurika-abantu-10-bakurikirwa-cyane-kuri-tiktok-mu-2024-amafoto-143136.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)