Bicariye umuriro! Impungenge kuri 'Contract'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Unyujije amaso muri kontaro (Contract) zinyuranye abahanzi bashyiraho umukono watungurwa! Bamwe usanga baratasomye neza icyo ayo masezerano yagenaga, yaba ibyo agomba kubahiriza ndetse n'ibyo Label imugomba, ugasanga bitaye cyane ku ndirimbo azakorerwa ndetse n'amafaranga azajya ahabwa.

Ni nayo mpamvu hari abahanzi bagiye basinya kontaro, ugasanga yemeye ko azajya afata 30% y'ibyavuye mu bikorwa bye, hanyuma 70% akayiharira abamushoye imari. Ibi byagiye bigira ingaruka, kuko hari abahanzi batera kabiri, basubiza inyuma amaso ugasanga baribeshye, bagahitamo gusesa amasezerano.

Birashoboka ko wumvise n'inkuru zivuga ku muhanzi runaka wasinye kontaro y'imyaka ibiri. Urebye ku ruhande rw'umushoramari, ntibishoboka ko mu gihe cy'imyaka ibiri yaba agaruje ibyo yashyize kuri uwo muhanzi.

Ari nayo mpamvu bamwe mu bashoramari bahitamo gusinyisha abahanzi kontaro y'imyaka itatu kuzamura. Hari umuhanzi wigeze gushyira umukono ku masezerano, ntiyasoma neza ingingo ivuga ko umunsi yavuye muri Label nta burenganzira azaba afite ku bihangano bye, undi nawe yasinye kontaro ivuga ko azagira uburenganzira ku bihangano bye nyuma y'imyaka 10.

Hari na Producer wahawe kontaro ivuga ko igihe nikigera akava muri Label akajya gukorera ahandi, iyo Label yabarizwagamo izakomeza gufata 10% ku bihangano azakorera aho azaba ari hose.

Biratangaje! Hari abashoramari bagiye baza mu muziki bitewe nuko bashaka kwamamara cyangwa se kuvugwa mu itangazamakuru ugasanga batangiye gukorana n'umuhanzi runaka, ariko nta masezerano bafitanye, igihe cyagera umuhanzi akigendera, umushoramari agatangira kumushora mu manza, avuga ko yamutwaye amafaranga ye.

 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umunyamategeko Gatari Salim Steven, yavuze ko ashingiye ku byo azi na kontaro z'abahanzi zagiye zimuca mu maso, yabonye ko abahanzi ndetse n'abategura ibitaramo bita cyane 'ku mafaranga aba avugwa muri kontaro' kurusha izindi ngingo ariko 'ntibarebe uburyo ibindi byubahirizwamo'.

Yavuze ko amasezerano menshi aba atuzuye, kuko usanga nka kontaro y'uko umuhanzi azaririmba mu gitaramo iba igizwemo n'imirongo itarenga itatu, ntihashyirwemo inkurikizi mu gihe uwo muhanzi cyangwa utegura igitaramo azaba atabashije kubahiriza inshingano.

Gatari yavuze ko utegura igitaramo ashobora kumvikana n'umuhanzi kuririmba mu gitaramo cye yateguye ariko ntabikore nk'uko babyumvikanye, ibyo rero birebwa hashingiye ku masezerano impande zombi zagiranye.

Ati "Mushobora kuba mwarumvikanye ko azaza agakora 'Semi Live' ariko akaza ntakore 'Semi Live ahubwo akaza agakora 'Play Back' bivuze ngo yaguhaye ibitandukanye n'ibyo mwavuze. Wenda mwavuganye ko azaza akaririmba indirimbo eshanu, araje aririmbye indirimbo ebyiri."

Uyu munyamategeko yavuze ko buri kimwe cyose, abantu bemeranya gukorana kigomba kuba kiri mu masezerano kugirango igihe uruhande rumwe rutabyubahirijwe, rubibazwe.

Avuga ko kuba hakiri intege nke mu ikorwa rya kontaro z'abahanzi, bituma iyo umuhanzi atagize ibyo yubahiriza kubibazwa bigorana 'kuko amasezerano aba ameze nk'atuzuye'.

Yavuze ko igihe cyose umuhanzi yanze kuririmba mu gitaramo kubera ko hari ibyo atahawe ari uburenganzira bwe aba ari guharanira kubera ko 'amasezerano aba itegeko hagati y'abayagiranye'. Ati " Ni gute rero uri kumbaza ibyanjye, mu gihe wowe ibyo wanyemereye utabimpaye?

Gatari Steven avuga ko ibyemezo abahanzi bafata bakanga kuririmba mu bitaramo baba batumiwemo bikwiye kurebwa mu ndorerwamu yo guharanira uburenganzira bwe, no kuba yanze kwitabira ibintu bidateguye neza, kuko hari ibyo baba bavuganye. Â Ã‚ Ã‚ 

Kontaro zo mu magambo zirangira gute?

Gatari yavuze ko rimwe na rimwe hari abavugana n'abahanzi ku mikoranire ugasanga ntibashyizwe mu nyandiko. Avuga ko igihe uruhande rumwe rwishe amasezerano, kurukurikirana bigoye bitewe nuko ari ibintu biba bitari mu nyandiko.

Yagaragaje ko ibindi bice by'inguni z'ubuzima biri gutera imbere, bityo ko n'abari mu nganda ndangamuco bakwiye guharanira kubiteza imbere, bagakora ibikorwa bijyanishije n'igihe.

Ati "Abahanzi ntibave mu marigara, niba barahisemo gukora umuziki nka 'Business' babihe umurongo, ese kuki ibi bibazo byose bihari, bigaragara mu bahanzi bafite 'Management'."

Gatari yavuze ko umuhanzi ufite 'Label' bigoye ko yahuye n'ibibazo nk'ibi, ashingiye ku kuba abamufasha baba bazi neza icyo bashaka, bityo kuri bo bubahiriza cyane kontaro.

Iyo ukoze isesengura mu muziki wo mu mahanga usanga, hari 'Management' ishora amafaranga mu muhanzi runaka, ariko hari 'Management' zita cyane ku bikorwa by'ubuhanzi bisanzwe bihari' batagenzwa no gushora mu bikorwa, aba baba bagamije kubyaza umusaruro ibikorwa by'umuhanzi.

Ibi bice byombi mu gukorana n'abahanzi biratandukanye, kandi ijanisha ry'amafaranga buri wese afata ku muhanzi ritandukanye n'iry'undi afata kuri uwo muhanzi.

Mu bindi bihugu, hari abajyanama bahembwa amafaranga buri kwezi, ariko badashora mu bahanzi, ahubwo bakurikirana ibikorwa by'umuhanzi umunsi ku munsi.

Abahanzi barabarera?

Gatari yavuze ko iyo urebye abajyanama benshi bita cyane ku bahanzi bimeze nk'aho babarera. Yavuze ko iyo umuhanzi avuye muri 'Label' asubira inyuma, ahanini bitewe nuko rya shoramari ry'undi muntu riba ryahageze. Â 

Ati "Imyaka ibiri ikurikiraho iyo wa muntu wakureraga hakurikiraho iki? Benshi twabonye ibikurikiraho, bikwereka ngo mu gihugu turimo kugirango ugere aho umuziki wawe ucuruza uba umaze gushorwaho ibingana iki?"

Uyu munyamategeko yavuze ko kontaro y'umwaka umwe idashoboka, ashingiye ku kuba uwashoye imari mu muziki nta nyungu aba yakabonyemo.

Ahamya ko 95% by'abantu bashora mu muziki cyane cyane umuziki 'ni ukubera kuwukunda'. Ati "Abenshi si uko bashoramo bagamije kunguka. Abenshi ni ukubikunda."

Yavuze ko hari n'abandi bashora mu muziki nk'imwe mu nzira yo gutuma bamenyekana. Avuga ko amakosa menshi abahanzi bakora, ariko batareba ku ruhande rw'abo ndetse n'uruhande rw'umuhanzi. Ati "Ibyo wowe utanga, umushoramari wawe ariwe 'Manager' uvugana n'umuhanzi ibyo muzana ku meza, tubishyize ku munzani, umunzani urimo urahengamira he? Turaza gusanga uzanye byinshi ari inde? Akenshi tuza gusanga abazanye ubushobozi aribo umunzani uhengamiraho, kuko nibo bazanye byinshi."

Gatari yavuze ko mu gihe umuhanzi asinya kontaro, muri we akwiriye kwibwiza ukuri akabanza gutekereza cyane cyane ku byo agiye kuzatanga mu gihe azamara akorana n'uwo mushoramari.

Yavuze ko mu minsi ishize yabonye amashusho ya P-Fla, aho yavuzemo ko nubwo bazwi cyane ariko kubona amafaranga yo gutega Motto ari ikibazo. Ati "Aho ni ku ruhande rwo kwibwiza ukuri. Wowe ibwize ukuri ngo ni iki nzanye ku meza?

Gatari yavuze ko hari abashoramari binjira mu muziki bagamije kuzamukira ku bahanzi, ibikorwa byabo bikavugwa mu itangazamakuru nyamara nta kintu bishyuye. Avuga ko aha ariho umuhanzi agomba gutekereza kabiri, akibaza uko bizagenda mu gihe ibikorwa by'umushoramari bizaba byamenyekanye, ariko ibye bitaramenyekana.

Yavuze ko bitewe n'uko abahanzi bamwe na bamwe basinya amasezerano mu buryo bumeze nk'ubwiru, bigoye ko uwo muhanzi ashobora kujya kurega uwo mushoramari. Ati "Mu gihe amasezerano wayishe, njye nta burenganzira mfite bwo kujya gushaka undi muntu ngo aze dukorane, oya! Mu gihe umwaka utararangira, mu gihe n'amasezerano atararangira."

Gatari yavuze ko umuhanzi mbere y'uko ashyira umukono ku masezerano, akwiye kwibaza niba ibivugwa muri kontaro bizashyirwa mu bikorwa.

Ati "Niba umuntu akubwira ngo nzategura ibitaramo bibiri mu Rwanda, koko birashoboka? Hari ukureba, ingingo muri gushyiriraho umukono, koko birashoboka?

Yavuze ko nta muhanzi ukwiye gusinya amasezerano yatewe n'undi muntu, ahubwo agomba kwifashisha bagenzi be cyangwa se abanyamategeko bakamufasha kunononsora neza kontaro mbere y'uko ayishyiraho umukono. Ati "Shaka umuntu wawe wa hafi byibuza ushobora gusoma ibintu akabyumva, anagusomere ibyo bintu abyumve..."

Gatari yavuze ko bitangaje kubona umuhanzi asinya kontaro ya Miliyoni 50 Frw, ariko ugasanga ibyanditswemo ntabyo azi, yaba ibyo agomba umushoramari cyangwa se we ibyo agombwa n'umushoramari.

Yavuze ko hari amasezerano asinywa n'umuhanzi atangaje, ku buryo hari igihe usanga uwo muhanzi yarasinye ko ibihangano bye nta burenganzira abifiteho. 

Mu 2019, Safi Madiba yirukanwe muri The Mane kubera ko yakoranye indirimbo n'undi muhanzi 'Label' itabizi, kandi bitandukanye n'ibyari bikubiye mu masezerano

Mu 2021, Queen Cha yateguje Bad Rama gusezerana muri The Mane, igihe kigeze ayivamo 

Mu 2021, Marina yasezeye muri The Mane agaragaza ko atishimiye imikorere yayo, nyuma yayigarutsemo

Mu Kwakira 2023, Okkama yasezeye muri Label ya MetroAfro kubera ko atanyuzwe n'imikorere yayo
Muri Mata 2021, Ish Kevin yatandukanye na Kemilson Entertainment bakoranaga nta masezerano bafitanye- yavuyemo nta mwaka bari bamaranye


Umunyamategeko Gatari Salim Steven yavuze ko abahanzi bakwiye guharanira gutungwa n'ibihangano byabo binyuze mu kugirana amasezerano/Kontaro yujuje ibisabwa n'abashaka kubafasha

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUNYAMATEGEKO STEVEN

">

Dox Visual- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142995/bicariye-umuriro-impungenge-kuri-contract-abahanzi-nyarwanda-basinya-video-142995.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)