Bien-Aim, Muheto, Naomie, The Ben na Alliah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 24 Gicurasi 2024 ni bwo habaye imikino ya mbere yasusurukijwe n'Inganzo Ngari n'abahanzi Juno Kizigenza na Adekunle Gold.

Ku wa 25 Gicurasi 2024 imikino yarakomeje ndetse abahanzi Bwiza na Kenny Sol bafatanya gususurutsa abitabiriye ku munsi wa Kabiri.

Iminsi ya mbere yabanje Perezida Kagame na bamwe mu bagize umuryango we barayitabiriye.

Umunsi wa Gatatu Alyn Sano na Chriss Eazy bafatanije gususurutsa abitabiriye hari ku wa 26 Gicurasi 2024.

Mu gihe umunsi wa Kane wasusurukijwe na Kivumbi King ufite Album nshya hanze yise 'Ganza' hari ku wa 27 Gicurasi 2024.

Iyi minsi uko ari ine ikaba yarasize hasigaye amakipe ane yerekeje muri ½ ariyo Cape Town Tigers,Petro de Luanda,Al Ahly Ly na Rivers Hoopers.

Umunsi wa 28 Gicurasi 2024 ukaba wabaye uwo kuruhuka na tombola y'uko amakipe azacakirana mu mikino ya kimwe cya Kabiri.

Tukaba twifuje kubagezaho bamwe mu byamamare byagiye byitabira iyi mikino yabanje n'ibikorwa byagiye bikomeza kuyiherekeza.

Perezida Kagame amaze kwitabira inshuro ebyiri imikino ya nyuma ya BALAbabyeyi bazana abana babo kwihera ijisho imbonankubone imikino ya BAL Chriss Eazy uri mu bamaze gutaramira muri BAL aha yari yicaranye na Junior Giti bareba uko amakipe akina Umugabo ugira udukoryo twinshi mu bijyanye no gusukura ikibuga ari mu baba bahari iminsi yose Juno Kizigenza aha yaganiraga na Shemi bafatanije gususurutsa abitabiriye umunsi wa mbere w'iyi mikino.Kathia Kamali ari mu bakomeje kugenda bitabira ibikorwa n'imikino ya BAL .

The Ben na Alliah Cool bitabiriye umusangiro wahuje abitabiriye BAL.Miss Naomie mukuru we Brenda na Miss Muheto bari mu bakomeza kugenda bitabira BAL Michael Tesfay n'umukunzi we bitegura kurushinga bitabiriye iy'imikino ikomeje kubera muri BK ArenaCoach Gael na Bien Aime wo muri Sauti Sol bari mu bitabiriye iy'imikinoKenny K Shot uri mu bahanzi bari mu bihe byabo byiza na Zuba Mutesi uri mu bari kuyobora ibi birori nabo bakomeje kuryoherwa na BALGuhuza ibikorwa by'umuziki n'imikino bikomeje kuzamura ibyishimo bidasanzwe muri BK Arena mu mikino ya BALAkanyamuneza kaba ari kose kubitabira iy'imikino barimo n'abakobwa bamamaye muri Miss Rwanda Chayenne Muvunnyi [Cheymuv] uri mu bakobwa bagezweho kubera ibyo agenda asangiza abamukurikira birimo no kwerekana ubwiza bw'u Rwanda yitabiriye BALSandrine Isheja n'umugabo we baje kwihera ijisho iy'imikino n'ibikorwa by'imyidagaduro b'iyiherekeza Bamwe mu bakobwa bazwi mu marushanwa y'ubwiza no ku mbuga nkoranyambaga ba bari mu bitabiriyeIgisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina ari mu bitabira banafasha mu bikorwa bya BALKu wa 01 Kamena 2024 ni bwo hazamenyekana ikipe yegukanye BAL ku nshuro yayo ya Kane 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143440/bien-aime-muheto-naomie-the-ben-na-alliah-cool-mu-byamamare-bimaze-kwitabira-bal-2024-amaf-143440.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)