Biragoye kwizera ko ibi byaha wabihanirwa n'amategeko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bishoboka ko byaterwa n'umuco ndetse n'uburere butandukanye hari ibintu bifatwa nk'ibyoroheje nyamara biri mu bigize ibyaha kandi bigahanwa n'amategeko y'igihihugu runaka cyangwa akarere runaka, ariko twe reka twivugire ku birebana n'u Rwanda.

1. Gusindira mu ruhame ni icyaha gihanwa n'amategeko:

Abantu benshi banywa inzoga usanga bayisoma bagahembuka, bakizihirwa ariko hari n'abanywa bagasinda no kwitahana iwabo mu rugo ugasanga bidashoboka kubera ubusinzi. Ntawatinya no kuvuga ko hari n'abasinda bakibagirwa naho bataha ugasanga inzoga zabagaraguye nyamara ntibamenye ko ibyo byose bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y'imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi umunani (8 days) ariko kitarenze amezi abiri (2 months) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) ariko atarenze ibihumbi ijana (100,000 Rwf) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

2. Kugaragaza imyanya y'ibanga, kwambara ubusa muri za Videwo z'indirimbo, Gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatemewe:

Ibi byaha mu mategeko mpanabyaha bavuga ko uwabikoze aba yakoze ibiterasoni mu ruhame arahanwa. Mwigeze kumva mu minsi yashize umukobwa wigeze kugaragara yambaye ubusa mu kirori agafungwa kandi akamaramo igihe acumbikiwe n'inzego zibifitiye ububasha, abenshi nibwo bari bumfise ibyo bintu bibaye; gusa usibye kuba bitakabaye muri sosiyete nyaRwanda n'umuco wacu ntidukwiye kwigana ibyo tubonana abantu bo mu mahanga! Usibye ibyo, iki n'icyaha gihanirwa mu Rwanda.

Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n'ingingo ya 135 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano, havuga hati 'Iyo icyaha cy'urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi maganatanu (500,000 Rwf) ariko kitarenze miliyoni imwe (1,000,000 Rwf).

Iyo bavuga ko ubundi ibintu ari ibiterasoni akenshi bashingira ku muco. Ariko ukurikije umuco wa buri gihugu, hari ibyo abagituyemo baba bafata nk'ibiteye isoni.

Impamvu hashyirwaho amategeko biba ari uburyo bwo gufasha abantu bamwe muri sosiyete, kubaho badateza ibibazo muri rubanda.

Kugeza ubu ikibazo ni uko hari ibintu byinshi mu muco abantu batemeranywaho, ariko nko mu Rwanda gukorera ibiterasoni mu ruhame birahanwa.

Muri ibyo biterasoni harimo kwirinda kugaragaza imyanya y'ibanga, kwambara ubusa muri za Videwo z'indirimbo, Gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatemewe.

3. Gutukana mu ruhame bihanwa n'amategeko:

Akenshi gutukana biva ku burere umuntu aba yaratojwe agakura ntacyo aziririza ariko akenshi usanga umuntu ashobora no gutukana abitewe n'uburakari bigatuma yakora iryo kosa.

Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi cumi n'itanu ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu y'amafaranga atari munsi y'ibihumbi ijana (100,000 Rwf) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200,000 Rwf), imirimo y'inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n'itanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

4. Konesha no kwangiza imyaka y'umuntu:

Ingingo ya 187 ihana ibyaha nshinjabyaha, ivuga ko umuntu wese ku bw'inabi wangiza cyangwa wonona ibiti, imyaka, ibikoresho by'ubuhinzi n'ubworozi by'undi cyangwa bye, ariko bifite ingaruka ku bandi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy'igifungo kiri hejuru y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga ari hejuru ya Miliyoni imwe ariko zitarenga ebyiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

5. Kujugunya imyanda ahabonetse hose:

Ingingo ya 32 y'itegeko ngenga ivuga ko, nta muntu wemerewe gushyira imyanda ahantu hatabigenewe, uretse aho bayishongesha, cyangwa se mu ruganda itunganyirizwamo kandi byemejwe n'ubuyobozi bubifitiye ububasha.'

Ingingo ya 107 ivuga ko; bahanishwa ihazabu nda kugeza ku bihumbi ijana (100.000) by'amafaranga y'u Rwanda abantu bose bashyira, basiga, bajugunya umwanda, ibikoresho, cyangwa bamena amazi yakoreshejwe mu ngo ahantu rusange cyangwa hiherereye keretse iyo aho ahantu hateganijwe n'ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Irongera ikavuga ko, bahanishwa ihazabu y'ibihumbi cumi by'amafaranga y'u Rwanda (10.000 Frw) cyangwa bagategekwa gusukura ahantu abantu banduje umutungo rusange cyangwa uw'abantu ku giti cyabo, bakoresheje umwanda ukomoka ku bantu no mu ngo, keretse iyo aho hantu hateganijwe n'ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Hari n'amabwiriza agenda ashyirwaho n'uturere hagashyirwaho n'ibihano kugira ngo abantu badakora ayo makosa bikanakorwa mu rwego rwo kuyakumira.

6. Kunywera itabi mu ruhame nabyo bihanwa n'amategeko:

Ibwirizwa ryashyizweho na Njyanama y'akarere ka Huye rivuga ko umuntu ufashwe anywera itabi mu ruhame ahanishwa igihano cyo gucibwa amande angana ni 10.000frw.

Ibi byakozwe hakurikijwe ibwiriza rya Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko itabiri ryangiza urinywa ndetse n'utarinywa.

7. Kwihagarika no Kwituma ahatemewe:

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije no kwirinda indwara ziterwa n'umwanda hashyizweho igihano ku muntu wafatwa yituma anihagarika ahatemewe. Umuntu ufatiwe muri iri kosa acibwa amande angana n'ibihumbi bitanu y'u Rwanda (5,000 Rwf).

Ukimara kumenya byinshi kuri ibi bintu wacyekaga ko ari amakosa asanzwe ariko ukaba usanze ari ibyaha bihanwa n'amategeko y'u Rwanda, ufashe uwuhe mwanzuro? Koresha ahagenewe ubutumwa utubwire uko ubyumva, unakande share ubisangize bagenzi bawe batazagwa mu byaha babyitaga amakosa asanzwe.



Source : https://kasukumedia.com/biragoye-kwizera-ko-ibi-byaha-wabihanirwa-namategeko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)