Ibi ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwabitangaje ubwo iki kigo cyamurikaga sitasiyo esheshatu zihinduranyirizwaho batiri ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari, yavuze ko uyu munsi izo moto zikiri ku Cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzanie 'ndetse zitararekurwa ariko mu mpera z'uku kwezi tuzaba tuzibona hano.'
Ati 'Kuva ubwo uko ukwezi kuzajya kurangira tuzajya twongera izindi moto z'amashanyarazi ku buryo umwaka uzarangira tubarura bene izi moto zigera ku 5000. Ni moto zizasakazwa no mu bindi bice by'igihugu bitari mu Mujyi wa Kigali gusa.'
Yavuze ko bijyanye n'uko ikoranabuhanga muri Spiro Rwanda ari ikintu cya mbere biyemeje, kuri iyi nshuro rizabafasha kwagura ibikorwa cyane, 'tukazabifashwamo n'abandi bafatanyabikorwa.'
Spiro Rwanda iri gutekereza no gukora ku buryo yafatanya n'abo bafatanyabikorwa bagashora muri iyi mirimo, iki ikigo kikazabaha uburenganzira bagashora mu izina ryacyo, 'ubundi tukagira sitasiyo nyinshi ndetse na moto mu bice bitandukanye by'u Rwanda.'
Ibi Spiro iri kubikora no mu buryo bwo guhanga imirimo, aho uyu munsi ikoresha abakozi bagera ku 130, barimo abakora mu biro, kuri sitasiyo zisimburirwamo batiri, n'abakanishi bazikora mu gihe zagize ikibazo, washyiraho n'abahawe moto tukabarura abashyika kuri 500.
Ati 'Ni umubare dushaka kongera kugira ngo ubwikorezi butangiza ikirere bwagurwe cyane ko biri mu muri gahunda u Rwanda rwihaye rwo kugabanya 38% by'imyuka yanduye rwohereza.'
Uyu muyobozi yagaragaje ko bafite n'izindi gahunda zitandukanye zo kwagurira ibikorwa mu bice bitandukanye by'igihugu cyane cyane bigendwa cyane nka Muhanga, Rwamagana, Musanze.
Yavuze ko uburyo bizakorwamo atari ukugenda bagatangizayo ibyo bikorwa gusa ahubwo, bazajya bakora mu buryo bw'uruhererekane, nk'ubu bakubaka muri utwo turere ibikorwaremezo, 'utwaye moto akaba yava i Kigali akagera muri ibyo bice cyane ko haba hariyo ibyo aza gukenera.'
Ubu iki kigo kiri gukorana na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi harebwa uko hatangizwa imishinga ishingiye ku kubakira ubushobozi urubyiruko rwaba rwifuza gukora ubucuruzi bushingiye ku gutwara moto.
Mu gukomeza kwagura ibikorwa, Spiro Rwanda ifite gahunda yo gutangiza uruganda ruteranyiriza moto mu Rwanda kuko 'uko ukomeza gukorera ibikorwa imbere mu gihugu ni na bwo byihuta, n'igiciro kigagabanyuka.'
Bhandari ati 'Urabona turi kugerageza gushyiraho iby'ibanze bikenewe kugira ngo izi moto z'amashayarazi zongerwe ariko zinakore nta nkomyi. Umunsi zizaba zimaze kuba nyinshi turateganya kuzana uruganda ruziteranya. Urumva ruzakenera abakozi benshi bo gukora umunsi ku wundi. Ni bwa buryo bwo gutanga akazi byagutse.'
Kugeza uyu munsi Spiro ibarizwa mu bihugu birindwi ariko ibikorwa byatangiye mu Rwanda, Benin, Togo na Kenya mu minsi iri imbere muri Uganda, Ghana na Nigeria ibyo bikirwa bizaba byatangiye.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro ku Rwago rw'Isi ushinzwe Itumanaho, Lee Breheny yavuze ko uyu munsi bafite moto z'amashanyarazi muri ibyo bihugu zigera ku bihumbi 14 ubu ziri mu muhanda, 'intego ikaba ko bitarenze uyu mwaka tuzaba tumaze kugera kuri moto ibihumbi 30.'