Bivugwa ko n'ubu bakiriho! Ibyamamare 8 byapf... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuntu iyo amaze kuvamo umwuka ntabura abamuririra n'abicinya icyara bitewe n'uko yari asanzwe abanye n'abo asize .Ku byamamare amarira aba menshi cyane ku bantu baba basanzwe babakurikiranira hafi,rimwe na rimwe urupfu rw'umuntu iyo rutunguranye  hari ubwo abasigaye basigara bavuga ko  uwapfuye atigeze apfa mbese bakabihakana bashaka impamvu yumvikanisha ko uwapfuye atapfuye  ndetse ko n'uwashyinguwe atari uwa nyawe ahubwo uwa nyawe yibereye ahantu rwihishwa.

Guhakana ko umuntu yapfuye akenshi biterwa n'urukundo uba usanzwe umufitiye ndetse n'imbaraga z'ibikorwa aba yarakoze bigatuma mu maso y'abantu agaragara nk'utazagira aho azajya,ikindi n'urupfu apfa,urugero ni nk'urupfu rwa Tupac warasiwe i Las Vegas mu ku itariki ya 13/09/1996 ,kuko yapfuye atarwaye kandi akagenda mu gihe abantu bari bishimiye ibihangano bye byatumye kugeza n'uyu munsi bavuga ko akiriho. 

Ntabwo ari Tupac wenyine ,kuko hari n'abandi nka Biggie Smalls,Michael Jackson,Bruce Lee….n'abandi bari kuri uru rutonde rw'ibyamamare byapfuye ariko abantu bakaba bakivuga ko bakiriho:

1. Michael Jackson

Michael Jackson ufatwa nk'umwami w'injyana ya 'Pop' yapfuye ku itariki ya 25/06/2009,bamwe bavuga ko atigeze apfa nyamara urupfu rwe rwatumye bakatira umuganga Conrad Murray wamuvuraga azira ko yamuhaye umuti mwinshi ukamwambura ubuzima. 

Bamwe babeshya ko uyu mugabo yaba yaragiye kwibera muri Canada kuko yari amaze gukena ariko ibi ntagihamya bifite ndetse kuri Miliyoni y'abamushyinguye ni ikinyoma gisa. Abandi bakavuga ko yahimbye urupfu rwe kugira ngo akwepe ubutabera bw'Amerika bitewe n'ibirego bigera kuri 3 by'abana b'abahungu bamushinjaga ko yabafashe ku ngufu.

2. Princess Diana

Uyu yari igikomangomakazi cy'Ubwami bw'Abongereza  yapfiriye mu mpanuka y'imodoka yabaye ku italiki ya 31/8/1997.Bamwe babeshya ko Princess Diana yaba yarabuze maze bakabeshya ko yapfuye kuko yari amaze gukora amahano yo gutwitishwa n'umukunzi we ,Umwana w'umuherwe Dodi Fayed ndetse bamwe bavuze ko yagaragaye mu bukwe bw'umuhungu we Prince William. 

3. Tupac Shakur

Uyu yapfuye arashwe ku itariki ya 13/9/1996, 2Pac bamwe bavuga ko yahisemo kubeshya ko yapfuye kugira ngo ahunge abamuhigaga bashaka kumwica. 

Amafoto y'abantu basa na Tupac yakomeje gutuma bamwe bavuga ko uyu mugabo akibaho,yibera muri Cuba. Amamiliyoni y'indirimbo yagurishijwe nyuma y'urupfu rwe yatumye bamwe bavuga ko azikora akiriho ariko zikitwa ko yasize zitarangiye,nyamara Nyina umubyara nawe uherutse kwitaba Imana ,yahamije ko umurambo washyinguwe wari uw'umwana we, Tupac Shakur.

4. Bruce Lee

Yapfuye azira ibibazo byo mu bwonko ku itariki ya 20/7/1973. Bruce n'umwana we w'umuhungu Brandon Lee (wishwe arashwe ubwo yarari gukina filme yiswe The Crow) ngo baba barabeshye ko bapfuye kugira bareke gukurikirwa na rubanda nyamwinshi ndetse  haherutse kwaduka igihuha cy'abavugaga ko babafotoreye mu mihanda ya San Francisco mu ijoro.

5. Elvis Presley

Afatwa nk'umwami w'ijyana ya 'Rock', uyu Elvis yahitanywe n'indwara y'umutima mu mwaka w'1977, nubwo yapfuye abantu bakamushyingura,buri gihe havuka igihuha kivuga ko yibera muri Argentina ariko ababivuga bose baba birengagije amagana y'abantu baje kumushyingura.

6. Jimi Hendrix

James 'Jimi' Marshall Hendrix yari umuhanzi n'umwanditsi w'indirimno ukomeye muri Amerika. Uyu yitwaga Imana ya Guitar,yaje gupfa mu mwaka w'1970 ,ariko ubu abantu bavuga ko acyibera muri Scotland ariho asaziye ndetse bamwe bavuga ko urupfu rwe rwari nka filime y'ikinyoma yakoze ngo ahunge amaso ya rubanda.

7. The Notorious B.I.G

Christopher Wallace benshi bita 'Notorios B.I.G' cyangwa 'Biggie Smalls' ni umunyabigwi mu njyana ya Rap. Yapfuye nawe arashwe  ku itariki ya 9/3/1997,nawe nubwo yashyinguwe izuba riva hari abavuga ko akiriho ariko akaba ari ahantu hatazwi. Gusa hari n'abavuga ko yibera mu gihugu cya Colombia.

8. Kurt Cobain

Kurt wari umuhanga cyane mu kuririmba yiyahuye ku itariki ya 5/4/1994,nubwo nawe yapfuye abantu bakarira bakihanagura hari bamwe bavuga ko Kurt Cobain ubu yibera mu birwa bya Bahamas.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143424/bivugwa-ko-nubu-bakiriho-ibyamamare-8-byapfuye-abantu-ntibabyemere-amafoto-143424.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)